Polisi yasubije Umunya-Sudani y’Epfo imodoka ye yafatiwe i Kigali

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 12 Nzeri 2016 saa 09:31
Yasuwe :
0 0

Polisi y’u Rwanda yasubije umunya-Sudani y’Epfo imodoka ye nyuma yo kwibwa igafatirwa mu Mujyi wa Kigali mu kwezi gushize,igikorwa cyabaye kuri uyu wa 12 Nzeri 2016.

Deng Jacob Garang yasubijwe imodoka ye Land Cruiser Pick-Up ifite plaki EE519B byavugwaga ko yibiwe i Kampala ku itariki 28 Nyakanga mbere y’uko abayibye bayizana mu Rwanda, aho yafatiwe.

Assistant Commissioner of Police (ACP) Tony Kuramba, Komiseri wa Interpol muri Polisi y’u Rwanda ni we wayoboye umuhango wo gushyikiriza uyu mugabo imodoka ye ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru.

Jacob yatangaje ko yambutse umupaka wabo ajya muri Uganda ku italiki ya 26 Nyakanga, ari kumwe n’umukanishi w’umugande ukorera muri Sudani y’Epfo, aho yahise ajyana iyi modoka mu igaraji i Kampala kuko hari ibyo bagombaga gukoraho.

Jacob yagize ati “Nasize barimo kuyikora, nsubiyeyo ntangazwa n’uko bambwiye ko nyuma y’icyumweru ya modoka yibwe na wa muntu twahazanye nitaga inshuti kandi wari wananyijeje ko izakorwa neza.”

Yakomeje agira ati “Icyo gihe, sinatekerezaga ko hari aho nzongera kuyibona ariko ndashimira cyane Polisi y’u Rwanda ku bunyamwuga n’ubunyangamugayo byayo, igihe nabwiraga abantu ko imodoka yange yafatiwe i Kigali bagereranyaga Polisi ya hano n’izindi zo mu karere, bakanca intege ko ntayo nzabona”.

Yongeyeho ko ibyo abonye bibeshyuje ibyo bavugaga aho yagize ati “Ubwo negeraga Polisi y’u Rwanda, bambwiye ko hari inzira umuntu agomba kunyuramo none uyu munsi nishimiye ko nsinyiye ko mpawe imodoka yanjye.”

ACP Kuramba atangaza ko imodoka yafatiwe i Gikondo ku itariki 4 Kanama, ahafatiwe n’abari bayifite.

Yagize ati “Nyuma yo kubona amakuru ku modoka y’injurano, iperereza ryahise ritangira maze abapolisi bayifatira i Gikondo.Twabimenyesheje bagenzi bacu bo muri Sudani y’Epfo, bohereza ibyangombwa byose ku modoka yavugwaga muri iki kibazo ndetse n’ibya ba nyirayo biciye mu itumanaho ryitwa I-24/7 dusanzwe dukoresha hagati yacu.”

ACP Kuramba yavuze ko hari ubufatanye bukomeye hagati ya Interpol yo mu Rwanda n’izo mu karere cyane cyane izo muri EAPCCO aho yagize ati “Iyo hagize icyibwa kikajyanwa mu kindi gihugu, turavugana kandi tugafatanya mu iperereza no kukigaruza, tutibagiwe no gufata abakekwa.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza