Polisi yasabye ibigo bitwara abagenzi korohereza abanyeshuri batangiye gusubira ku mashuri

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 Kanama 2019 saa 07:53
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 03 Kanama abanyeshuri batangiye gusubira ku bigo by’amashuri gutangira igihembwe cya gatatu cy’imwaka w’amashuri 2019.

Polisi y’u Rwanda yasabye ibigo bishinzwe gutwara abagenzi korohereza abanyeshuri mu ngendo kugira ngo bagere ku ishuri kare batekanye.

Umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda Senior Superintendent of Police (SSP) Jean Marie Ndushabandi yasabye ibigo bitwara abagenzi korohereza abanyeshuri muri ibi bihe basubira ku bigo by’amashuri babafasha kugera ku mashuri ku gihe mu rwego rwo kubarinda kurara mu mayira batageze ku ishuri.

Yagize ati “Ibigo bitwara abagenzi turabisaba korohereza abo banyeshuri aho baba bategeye hose haba muri gare, ku mihanda aho bari ndetse n’ahandi hantu hose hagenewe gutegerwa ibinyabiziga. Abagenzi na bo barasabwa kugira uruhare mu gufasha abanyeshuri bajya ku ishuri kugira ngo bagere ku ishuri kare.”

Yakomeje asaba abanyeshuri nabo gusubira ku ishuri bambaye umwambaro w’ishuri ubaranga kugira ngo aho bari imodoka zitwara abagenzi zibashe kubabona.

Umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda yibukije abashoferi batwarira ibi bigo ko ibyo bitavuze ko batubahiriza amategeko y’umuhanda.

Ikindi abagenzi, baba abagenda mu ma modoka cyangwa kuri za moto, barasabwa guharanira uburenganzira bwabo batarebera abashoferi cyangwa abamotari batwarira ibinyabiziga ku muvuduko urenze ndetse no kuvugira kuri za telefoni ngo babihorere.

Yasabye abo batendeka ko kurenza umubare w’abagenzi mu modoka bitemewe kuko umuntu wese ubikoze aba yishe amategeko, kandi akwiye kubihanirwa.

Yagize ati “Abagenzi bakwiye kubyanga kuko ari umuco mubi, kandi nabo bakamenya guharanira uburenganzira bwabo, hagira umushoferi ubyanga abagenzi bakandika ibirango by’imodoka maze bakabibwira abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda cyangwa bagahamagara Polisi, RURA cyangwa nimero z’iyo sosiyete imodoka ibarizwamo.”

Yakomeje yibutsa abashoferi kubahiriza gahunda ya Gerayo Amahoro birinda gutanguranwa abagenzi kimwe n’ibindi byose binyuranyije n’amategeko agenga imyitwarire yo mu muhanda nk’uko babikangurirwa mu biganiro bagirana na Polisi hirya no hino mu gihugu.

SSP Ndushabandi yasabye abayobozi b’ibigo by’amashuri gukurikirana itangira ry’abanyeshuri bakamenya abageze mu kigo ndetse n’abatahageze impamvu zabo. Agasaba n’ababyeyi kohereza abana ku gihe kugira ngo byorohereze n’ibigo bibatwara.

Polisi y’u Rwanda kandi nk’urwego rushinzwe umutekano, iraburira umuntu wese wagira uruhare mu kurangaza umunyeshuri agamije kumushora mu ngeso mbi ko atazabura guhanwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza