Polisi yagaruje asaga miliyoni 400 Frw y’imisoro mu mezi ane ashize

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 22 Ugushyingo 2016 saa 08:28
Yasuwe :
0 0

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya magendu n’inyerezwa ry’imisoro rivuga ko mu mezi ane ashize, ryagaruje amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 413 z’imisoro.

Umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya magendu n’inyerezwa ry’imisoro, CSP Sam Bugingo, yavuze ko iri shami rikora byinshi bijyanye no kurwanya abanyereza imisoro n’ubucuruzi bwa magendu.

Yagize ati “Nk’ubu kuva mu kwezi kwa Nyakanga kugera mu Ukwakira uyu mwaka, tumaze kugaruza amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 413 z’imisoro. Dukora ijoro n’amanywa turwanya ubucuruzi bwa magendu n’abanyereza imisoro ya Leta hirya no hino mu gihugu”.

CSP Bugingo yakomeje avuga kandi ko mu kwezi gushize, iri shami ryafashe amakarito 465 y’inzoga za chief waragi zitujuje ubuziranenge n’abantu umunani kubera kudatanga inyemezabuguzi (EBM) bagamije kunyereza imisoro.

Mu bicuruzwa bikunze gufatirwa muri magendu harimo ibinyobwa bitandukanye byiganjemo ibisembuye, ifarini, umuceri, n’ibindi.

Yasabye abaturage gukomeza imikoranire myiza bakajya bageza amakuru kuri Polisi kugira ngo habeho kurwanya ubucuruzi bwa magendu n’abanyereza imisoro y’igihugu.

Umuhuzabikorwa w’umushinga wa EBM (Electronic Billing Machine) mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro(RRA), Mbera Emmy, yashimye imikoranire y’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya magendu n’inyerezwa ry’imisoro na RRA.

Yagize ati “Umusaruro urashimishije kuva dutangiye gukorana n’iri shami rya Polisi. Mfatiye ku byaha byo kudatanga inyemezabuguzi za EBM, dufatanyije twatahuye abantu 25 baguze imashini za EBM. Bagurishaga inyemezabuguzi za EBM kandi atari abacuruzi, bakaziha abacuruzi bagamije kunyereza umusoro. Twatahuye abantu 700 bakoranaga na bo 25, tubategeka kwishyura umusoro nyongeragaciro ungana n’amafaranga miliyari 6 na miliyoni 700 hiyongereyeho amande; ni ukuvuga ko bazishyura amafaranga arenga miliyari 12.”

Yakomeje atangaza ko ubaze ku gaciro k’ayo mafaranga miliyari esheshatu na miliyoni 700, yakubaka nk’ibyumba by’amashuri 160 cyangwa se ibigo nderabuzima 26, avuga ko bidindiza iterambere ry’igihugu.

Mbera yasabye ko imikoranire myiza hagati y’inzego zombi n’abaturage yakomeza, ndetse by’umwihariko abaguzi bakarushaho gusaba abacuruzi inyemezabuguzi za EBM kugira ngo habeho kurinda inyerezwa ry’imisoro.

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya magendu n’inyerezwa ry’imisoro ryashyizweho tariki ya 31 Kanama 2012, nyuma y’uko Polisi y’u Rwanda n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye yo kurwanya abanyereza umusoro kugira ngo ujye mu isanduku ya Leta.

Umuhuzabikorwa w’umushinga wa EBM mu Kigo cy’Igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA), Mbera Emmy

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza