Polisi yafatiye umugabo mu Kivu apakiye ibiro 400 by’amabuye y’agaciro ya forode

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 8 Kanama 2017 saa 07:03
Yasuwe :
0 0

Ahagana saa cyenda n’igice z’ijoro ryo ku itariki 7 Kanama Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Rubavu yafashe umugabo apakiye mu bwato forode y’ibiro 400 by’amabuye y’agaciro ya Gasegereti.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’i Burengerazuba, CIP Theobald Kanamugire, yavuze ko yafatiwe mu Kagari ka Rubona mu Murenge wa Nyamyumba.

Yagize ati “Habanje kuza ubwato bwarimo intasi. Bwageze ku cyambu cyo muri ako gace (Rubona) busubira mu Kiyaga cya Kivu. Nyuma y’umwanya muto hahise haza ubutwawe ...bwari bupakiyemo ayo mabuye y’agaciro. Polisi yahise imufata kubera ko yari yahamutegeye."

CIP Kanamugire yavuze ko ayo mabuye y’agaciro ya forode yashyikirijwe Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya no gukumira ibyaha by’inyereza ry’imisoro n’amahoro kandi uwayafatanwe ahanwa nk’uko amategeko abiteganya.

Yavuze ko ayo mabuye y’agaciro ari forode kubera ko nta mpapuro zabugenewe zigaragaza uko yakurikiranwe n’uburyo yarinzwe ziyaherekeje; hakiyongeraho kuba atari afunze n’ubujeni, kandi ko uwayafatanwe atagaragaje ibyangombwa bimwemerera kuyagura no kuyacuruza nk’uko biteganywa n’Amabwiriza ya Minisitiri w’Umutungo Kamere No 002/2012/MINIRENA yo ku wa 28/03/2012 agena uburyo bw’iyubahirizwa ry’ubuziranenge bw’amabuye y’agaciro mu karere.

Mu butumwa bwe, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda muri iyi Ntara yibukije ko nta muntu wemerewe kugura cyangwa gucuruza amabuye y’agaciro atanditse mu bitabo by’ubucuruzi nk’uko biteganywa n’ingingo ya 10 y’aya Babwiriza.

Yashimye abatanze amakuru yatumye Polisi ifata ayo mabuye y’agaciro ya forode; kandi asaba buri wese kwirinda ibyaha aho biva bikagera no gutungira agatoki Polisi ababikora.

CIP Kanamugire yibukije ingaruka za forode agira ati,"Idindiza ubukungu n’iterambere by’igihugu. Buri wese arasabwa kwirinda iki cyaha no kugira uruhare mu kukirwanya atanga amakuru atuma gikumirwa."

Ingingo ya 16 y’aya Mabwiriza ya Minisitiri w’Umutungo Kamere ivuga ko umuntu wese ufatiwe mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo bwa forode ahanishwa ibihano biteganywa n’ingingo ya 103 y’Itegeko no 37/2008 ryo ku wa 11/08/2008 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza