Polisi yaburiye abafite utubari mu gihe abanyeshuri bari mu biruhuko

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 Nyakanga 2019 saa 09:15
Yasuwe :
0 0

Polisi y’u Rwanda yasabye abafite utubari kwitwararira ku bana bari mu biruhuko, yibutsa ko umwana uri munsi y’imyaka 18 atemerewe kwinjira mu kabari atari kumwe n’umubyeyi we.

Ni ubutumwa Polisi yanyujije kuri Twitter, mu gihe abanyeshuri bari mu biruhuko by’igihembwe cya kabiri. Ivuga ko bagomba kwirinda imyitwarire mibi yabashora mu bintu byabashyira mu byago nko kujya mu tubari, kugendera mu kigare bishobora gutera ikoreshwa ry’ibyobyabwenge n’ibindi.

Yakomeje iti "Ababyeyi baragirwa inama yo kumenya aho abana babo bari no kumenya inshuti zabo. Ni byiza kandi kugirana ibiganiro n’abana kugira ngo ubashe gukumira imwe mu myitwarire mibi yagira ingaruka ku mwana ikanamuviramo gukora ibyaha bihanirwa n’amategeko."

"Abafite utubari n’inzu z’imyidagaduro baributswa ko umwana uri munsi y’imyaka 18 atemerewe kwinjira mu kabari atari kumwe n’umubyeyi we.Kirazira guha umwana ibisindisha. Ni inshingano za nyir’akabari kugenzura ibyangombwa by’uwo agiye guha inzoga mu gihe abona ko adakwije imyaka."

Itegeko N°71/2018 ryo ku wa 31/08/2018 ryerekeye kurengera umwana, riteganya ko umuntu wese uha umwana inzoga cyangwa itabi aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’imirimo y’inyungu rusange mu gihe kitarenze ukwezi kumwe.

Iyo habaye isubiracyaha, igihano kiba igifungo kitari munsi y’ukwezi kumwe, ariko kitarenze amezi atatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 100.000 FRW ariko atarenze 200.000 FRW.

Umuntu ugurisha umwana inzoga cyangwa itabi, ubimushoramo cyangwa umushishikariza kubinywa cyangwa kujya mu tubari, we iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’ igifungo kitari munsi y’amezi atatu ariko kitageze ku mezi atandatu, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 100.000 FRW ariko atarenze 200.000 FRW.

Abanyeshuri bakanguriwe kwitwararika mu biruhuko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza