Polisi y’u Rwanda yashyikirije amagare abiri Umunya-Espagne wari warayibwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 Gicurasi 2017 saa 06:45
Yasuwe :
1 0

Ku itariki ya 18 Gicurasi, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali yashyikirije Umunya-Espagne witwa Xan Garcia Ehria amagare ye abiri yari yaribwe hakaba hari hashize amezi arenga atandatu.

Xan Garcia usanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’ibikorwa mu kigo cya Mobisol, atuye mu mudugudu w’Amajyambere, akagari ka Kimihurura mu Murenge wa Kimihurura, akarere ka Gasabo ari naho yibiwe.

Amagare ye yombi yayashyikirijwe n’Umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, ACP Rogers Rutikanga, kuri Station ya Polisi ya Kimihurura.

ACP Rutikanga yasobanuye ko igare rimwe ryibwe mu Ukuboza umwaka ushize, irindi ryibwa muri Mutarama uyu mwaka, yose yibiwe mu rugo rwa Xan Garcia.

Yagize ati “Icyiza ni uko yagiye atangira amakuru ku gihe, Polisi nayo yakoze akazi kayo kugeza iyafatanye umusore w’imyaka 16 n’undi w’imyaka 19, ubu bafungiye kuri Station ya Polisi ya Kimihurura, iperereza rikaba rigikomeje ngo hamenyekane niba nta bandi bafatanyije.”

ACP Rutikanga yavuze ko Polisi mu iperereza yakoze yabanje gufata rimwe ryari rigishakirwa umuguzi, mu gihe irindi ryari ryaragurishijwe amafaranga 80,000 Frw ariko naryo ryaje gufatwa nyuma.

Yakomeje agira ati “Turagira abantu muri rusange inama yo kujya bihutira kumenyesha Polisi ibegereye mu gihe bibwe kandi abasaba kujya batanga amakuru ajyanye n’igikorwa icyo aricyo cyose kinyuranyije n’amategeko nk’uko uriya mugabo yagiye abigenza.”

Amaze gushyikirizwa amagare ye, Garcia yagize ati “Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Gasabo narayimenyesheje ko nibwe, bagitangira iperereza , nahise numva ko byanze bikunze amagare yanjye azaboneka n’abayibye bagafatwa. Ni nako bigenze nyuma y’igihe kitari gito bibaye ,ndayashyikirijwe".

Yakomeje avuga ko atabona ‘amagambo nashimamo Polisi y’u Rwanda ku kazi gakomeye yakoze ifata ibyo nibwe n’abanyibye, biragaragaza ubunyamwuga n’uburyo iha agaciro abayigezaho ibibazo byabo’.

Baramutse bahamwe n’icyaha, aba bombi bazahanwa hakurikijwe ingingo ya 300 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri kugeza kuri eshanu z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Xan Garcia ashyikirizwa amagare ye na ACP Rogers Rutikanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza