Polisi y’u Rwanda n’iya Tanzania zigiye kongera imbaraga mu guhashya ibyaha ndengamipaka

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 Ukuboza 2017 saa 10:38
Yasuwe :
0 0

Polisi y’u Rwanda n’iya Tanzania zahuriye mu nama nyunguranabitekerezo yabereye ku Rusumo hagamijwe kongera ubufatanye mu kurwanya ibyaha ndengamipaka bikorerwa ku butaka bawabyo.

Ibi byaha birimo ibyo gucuruza urumogi, gushimuta amatungo, guhiga no kwica inyamaswa z’ishyamba, gutema amashyamba no kwangiza ibidukikije, gukora ubucuruzi butemewe banyuze mu mugezi wa Kagera n’ibindi.

Iyi nama yari iyobowe n’abakuru ba za Polisi ku rwego rw’Intara: iy’i Burasirazuba ku ruhande rw’u Rwanda ikuriwe na ACP Dismas Rutaganira naho ku ruhande rwa Tanzania hari SACP Augustine OLLOMI uyobora Intara ya Ngara.

Abayobozi bakuru bari baje guhagararira no gukurikirana uwo muhango ni Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Muzungu Gerald na mugenzi we wa Tanzania Lt Col.Michael Mntenjele.

Abo bayobozi ba polisi ku rwego rw’Intara bongeye gushimangira inzira y’ubufatanye burambye mu kurwanya ibyaha bafatanyije n’baturage ndetse n’ubuyobozi bwite bwa leta ku mpande zombi, baniyemeza kurushaho kurwanya ibiyobyabwenge bisa n’ibyabaye karande nk’urumogi.Bishimiye uko urumogi rusigaye rurwanywa ndetse Tanzania ikaba yarafashe toni enye zarwo ikarwangiza n’abarucuruzaga bagashyikirizwa inkiko.

Bongeye gushimangira akamaro ko guhanahana amakuru byihuse nk’inzira izafasha mu kurwanya ibyaha ndetse no gufata vuba ababikoze bagashyikirizwa ubutabera.

Abashyitsi ba Tanzania bashimiye u Rwanda uko rukomeje gukoma imbere abaza kwangiza amashyamba muri Tanzania ndetse no kuza gushimuta inka zabo; bakaba baranasubije izari zibwe.

Umuyobozi w’intara ya Ngara yibukije ko imyanzuro y’ubufatanye mu gushyiraho undi mupaka w’u Rwanda na Tanzania uhuriweho n’uturere twa Kyerwa na Kayonza uriho unonosorwa ukazafasha gukemura ikibazo cy’ibyaha bikorerwa ku mipaka yombi.

Abayobozi bakuru ku rwego rw’ubuyobozi bwite bwa leta z’ibihugu byombi bishimiye iyi ntambwe igezeho babemerera ubufatanye mu gukomeza gushyikira umutekano, amahoro n’ubutwererane hagati y’Intara zombi cyane cyane mu kurwanya ibyaha bigaragara ku butaka bw’intara bayobora.

Banashimiye by’umwihariko umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda kuba yarashoboye gutanga ubwato buzajya bufasha mu gikorwa gihuriweho na za polisi zombi cyo gukora amarondo mu ruzi rw’Akagera bakumira ibyaha banarwanya abagizi ba nabi babikora.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza