Polisi y’u Rwanda n’iya Tanzania baganiriye ku guhashya ibyaha byambukiranya imipaka

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 30 Ukwakira 2018 saa 08:32
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza yaganiriye na mugenzi we wa Tanzania, IGP Simon Sirro ku kunoza imikoranire hagati ya polisi z’ibihugu byombi.

IGP Munyuza wari uherekejwe n’abayobozi ba Polisi na Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba, Mufulukye Fred yahuriye na IGP Simon ku mupaka wa Rusumo kuri uyu wa 30 Ukwakira 2018.

Inama yagarutse ku gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yafatiwe mu nama iheruka guhuza impande zombi.

Inzego za polisi zanzuye guhashya abambukiranya imipaka binyuranye n’amategeko, magendu n’icuruzwa ry’abantu, binyuze mu kugenzura umupaka no kongera ubukangurambaga.

Hemejwe no gushyiraho ibikorwa bihuriweho byo kwangiza imirima y’urumogi muri Tanzania no gusangira amakuru ku byaha hakiri kare.

IGP Dan Munyuza yavuze ko usibye umupaka, ibihugu byombi bisangiye indangagaciro.

Yagize ati “Polisi z’ibihugu byombi nizikomeza gukorera hamwe nta kabuza tuzahashya burundu ibyaha bijyanye n’ikoreshwa n’icuruza ry’ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu, impanuka zo mu muhanda, iterabwoba no guhanahana abagerageza guhunga ubutabera.”

Yagaragaje ubushake bw’u Rwanda mu kwagura umubano na Polisi ya Tanzania mu gusangizanya ubunararibonye, guhana amakuru, kubaka ubushobozi no kohererezanya abanyabyaha.

Ati “Ibyibandwaho birenze imipaka n’inyungu z’ibihugu. Imikoranire ihamye ni yo igena ituze n’umutekano w’abantu bacu.”

Mu mezi icyenda ya 2018, ibyaha byambukiranya imipaka y’ibihugu byombi byagabanutseho 26.3% ugereranyije n’umwaka ushize.

IGP Simon Sirro yashimye imikoranire iri hagati ya Polisi z’ibihugu byombi.

Yagize ati “Ubufatanye, guhanahana amakuru birangwa hagati y’igihugu byombi ni byo bidufasha guhangana n’ibyaha birangwa mu Karere ndetse n’ibyaha byambukiranya imipaka.”

“Inama zishingiye ku masezerano y’ubufatanye y’ibihugu byombi ni umwanya wo kunoza ingamba n’amabwiriza ngenderwaho mu bikorwa Polisi zacu zihuriramo hagamijwe kurwanya ibyaha no kubungabunga umutekano n’ituze mu bihugu byacu.”

Mu 2017, u Rwanda na Tanzania byemeranyije ubufatanye mu bijyanye n’umutekano by’umwihariko mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.

Hashyizweho itsinda rihuriweho rizagaragaza uburyo bwo kunoza umutekano mu muhora wo hagati uturuka ku Cyambu cya Dar es Salaam kugera i Kigali.

Abayobozi ba Polisi ku mpande zombi bahuriye ku mupaka wa Rusumo
Baganiriye ku kunoza imikoranire hagati y'impande zombi
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y' u Rwanda, IGP Dan Munyuza yakiriwe n'uwa Polisi ya Tanzania, IGP Simon Sirro ku Mupaka wa Rusumo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza