00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Polisi y’u Rwanda n’iya Lesotho zasinyanye amasezerano y’imikoranire

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 Kanama 2021 saa 07:50
Yasuwe :
0 0

Tariki ya 24 Kanama nibwo Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Lesotho bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi z’ibihugu byombi.

Mu itangazo ryasinywe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Kanama haragaragaramo ko aya masezerano ari ingenzi kuko buri ruhande ruzayungukiramo kandi azakemura ibibazo by’umutekano byambukiranya imipaka.

Itangazo ryasinywe n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza n’Umuyobozi wa Polisi ya Lesotho, Commissioner of Police Holomo Molibeli rigira riti “Ubufatanye mu bijyanye n’umutekano ni ikintu cy’ingenzi mu mibanire y’ibihugu byombi. Ni ku nyungu rusange kandi bigira uruhare mu mahoro n’umutekano ku bihugu byombi.”

Muri iri tangazo kandi abayobozi bombi bagaragaza ugushimangira ubushake mu mikoranire mu kwimakaza umutekano urambye.

Umuyobozi wa Polisi ya Lesotho, Commissioner of Police Homolo Molibeli n’intumwa ayoboye bari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda kuva tariki ya 23 Kanama, akaba yaraje ku butumire bwa mugenzi we w’u Rwanda IGP Dan Munyuza.

Molibeli yavuze ko impamvu y’uru ruzinduko ari ugushyiraho ubufatanye mu by’umutekano hagati ya Polisi y’u Rwanda na Polisi ya Lesotho hashingiwe ku bintu byafasha impande zombi.

Tariki ya 24 Kanama ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru aba bayobozi bombi bagiranye inama yaje gusozwa hasinywa amasezerano y’ubufatanye mu bintu bitandukanye hagati ya Polisi z’ibihugu byombi.

Aya masezerano akubiyemo ibijyanye n’ubufatanye mu kurwanya ibyaha nk’iterabwoba, ikwirakwira ry’ibiyobyabwenge, kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka harimo ibijyanye no kubaka ubushobozi bwa Polisi zombi no gusangira amakuru n’ubundi bunararibonye mu by’umutekano.

Muri aya masezerano harimo ibijyanye no guhanahana amahugurwa, gufatanya mu bikorwa bya za Polisi , gusangira porogaramu zijyanye no kugenza ibyaha n’uburyo bwo kubika amakuru ajyanye nabyo, kurwanya ikwirakwira ry’intwaro no guhanahana amakuru ku gihe ajyanye n’ibyaha n’abanyabyaha.

Izi nzego zombi zanemeranijwe gushyiraho ihuriro rihoraho aho hazajya habaho inama kenshi bakaganira ku bibazo by’umutekano n’imbogamizi zawo ku bihugu byombi ndetse no mu karere muri rusange.

Muri iyi nama yabaye tariki ya 24 Kanama Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, yavuze ko iyi nama iziye igihe kuko akarere gahanganye n’ibikorwa bibi birimo gukorwa n’intagondwa zigendera ku mahame y’idini ya Islam harimo nk’ibikorwa by’iterabwoba bibera mu Ntara ya Cabo Delgado iri mu Majyaruguru ya Mozambique.

Yagize ati “Uruzinduko rwanyu rubereye igihe kuko muri iyi minsi turimo gufatanya kurwanya umutwe w’iterabwoba wa ki Islam uri mu Majyaruguru y’Igihugu cya Mozambique mu Ntara ya Cabo Delgado. Tuzajya duhanahana amakuru kuko ibihugu byacu byombi u Rwanda na Lesotho turimo gufatanya kurwanya iriya mitwe y’iterabwoba muri kiriya gihugu."

Molibeli we yavuze ko u Rwanda ari umufatanyabikorwa mwiza umuntu yagira icyo yigiraho ndetse akaba yatera imbere avuga ubufatanye bagiranye na Polisi y’u Rwanda bushingiye ku guhuza inshingano kugira ngo abantu babe mu Isi nziza kandi itekanye.

Yagize ati “Ikoranabuhanga ryahinduye Isi nk’umudugudu ku buryo kubona amakuru no kuyasangira bisigaye byoroshye cyane, ubu bufatanye bukubiyemo ibijyanye no gusangira ibikorwa bimaze kugerwaho, guhererekanya gahunda z’amahugurwa, guhuza ibikorwa by’umutekano no guhanahana amakuru. Ndizera ntashidikanya ko tuzagera kuri byinshi byiza mu rwego rwo kubaka umutekano w’aho dutuye.”

Muri uru ruzinduko mu Rwanda, Umuyobozi wa Polisi ya Lesotho n’Intumwa ayoboye basuye bimwe mu bikorwa bya Polisi y’u Rwanda. Ibyo birimo Ishuri Rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC-Musanze), Ishuri ry’amahugurwa rya Polisi y’u Rwanda (PTS-Gishari), yasuye abapolisi bakorere mu Ntara y’Iburengerazuba n’ahandi hatandukanye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .