Polisi y’u Rwanda iranyomoza ishimutwa ry’umucuruzi w’umunya Uganda i Gatuna

Yanditswe na Herve Ugirumukunda
Kuya 21 Ugushyingo 2017 saa 02:04
Yasuwe :
0 0

Polisi y’u Rwanda yahakanye amakuru ko hari umucuruzi w’umuvunjayi washimutiwe i Gatuna n’abantu bataramenyekana ari ku ruhande rw’u Rwanda ku gicamunsi cy’ejo hashize.

Ibiro ntangazamakuru, URN, bikorera mu mujyi wa Kampala byari byatangaje ko uwo mucuruzi witwa Justus Tweyogyere bakunze guhimba Mwana Muto yashimuswe amaze kubitsa miliyoni 40 z’amafaranga y’u Rwanda muri Banki ya Kigali, ishami rya Gatuna.

Mu gihe bavuga ko Tweyogyere yumvikanye atabaza, mbere y’uko telefoni ye ivanwaho, polisi ya Uganda yashaka kuza kumutabara ikangirwa, we ubwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege barabihakana.

ACP Badege yasobanuye ko polisi yamusanze aho yari ikamusaba ibisobanuro by’ukuntu yinjije mu Rwanda akayabo ka miliyoni 40 atabimenyekanishije nk’uko amategeko abigena.

Yavuze ko amategeko ya Banki Nkuru y’u Rwanda agena ko umuntu ugiye kwinjiza mu Rwanda amafaranga asaga 10 000 by’amadorali abivuga kuri gasutamo.

Ati “Baramubajije bati ko utubahiriza amategeko? Nawe ati ‘aya mafaranga ni ayo nkoresha mu kazi kanjye k’ubuvunjayi . Bati ‘Uvunja he se?’ Ati ‘mbitsa hano amanyarwanda, bagenzi banjye b’i Kigali bakampa amadorali tugakora ubucuruzi hagati ya Kabale, Gatuna na Kigali.”

Bamusabye inyemezabwishyu zerekana ko we n’abo bakorana bohererezanya amafaranga arazibura, ajyana na polisi i Kigali kubareba.

ACP Badege avuga polisi yamukekagaho kwinjiza amafaranga mu buryo bwa magendu, ariko igasanga akora ibyemewe, BNR ikaba yarasabye abo bakorana kuzajya bamwaka inyemezabwishyu na we akamenyesha gasutamo ko yinjije amafaranga menshi mu gihugu.

Tweyogyere yabwiye IGIHE ko polisi itigeze imufunga ahubwo ko yamwegereye ikamwaka ibisobanuro yamara kubitanga ikamusaba ko yamutwara imusubiza i Gatuna akavuga ko bitari ngombwa, agatega agasubira mu kazi ke nk’uko bisanzwe.

Ahamya ko atigeze ahutazwa na gato kandi ko n’ibyo yasabwe gukosora agiye kubikurikiza.

Amabwiriza yo ku wa 1 Ukwakira 2017 y’Ishami rishinzwe Iperereza ku Mari yerekeye imenyekanisha ry’amafaranga ku mupaka agena ko ingano y’amafaranga cyangwa agaciro k’impapuro mvunjwafaranga byemerewe kuvanwa cyangwa kwinjizwa ku butaka bw’u Rwanda nyirabyo atarinze kubimenyekanisha ari amadolari y’Amerika atarenga ibihumbi icumi (10.000 USD) cyangwa iyo ngano mu bundi bwoko bw’amafaranga.

Umuntu uwo ari we wese winjiye mu Rwanda cyangwa wifuza gusohoka mu Rwanda agendanye amafaranga cyangwa impapuro mvunjwafaranga birengeje uwo mubare agomba kubimenyekanisha ku mukozi ubifitiye ububasha.

Imenyekanisha rikorerwa ku rupapuro rw’imenyekanisha ruboneka ku mukozi ubifitiye ububasha ukorera ku mupaka, ku kibuga cy’indege no ku cyambu.

Ubushotoranyi bwa Uganda ku Rwanda mu bihe byashize

Hashize iminsi hacicikana amakuru ku mwuka mubi hagati y’ibihugu byombi, aho ufatwa nk’aho ari intambara y’ubutita iri kuba. Abakurikiranira hafi politiki yo mu Karere n’imibanire y’ibihugu bagaragaza ko Uganda imaze igihe kitari gito ikora ibikorwa by’ubushotoranyi ku Rwanda.

Iyo uteye ijisho mu bitangazamakuru byo muri Uganda muri iki gihe, usangamo inkuru zitandukanye za byacitse hagati y’ibihugu byombi bitandukanye n’uko bimeze mu itangazamakuru ryo mu Rwanda.

Uhereye kuri The New Vision, ikinyamakuru gishamikiye kuri leta, cyigeze kwandika inkuru ikubiyemo ibishushanyo bipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, byaje gutuma cyibasirwa cyane n’abanyarwanda bagisabye gukosora iyo nyandiko.

Mu minsi mike ishize kandi iki kinyamakuru cyahimbye inkuru y’umubonano wa Perezida Kagame na Museveni, mu gihe ku ruhande rw’u Rwanda byatangajwe ko aba bayobozi bombi batigeze bahurira mu nama i Dubai nk’uko byavugwaga.

Mu bikorwa bindi bikorwa bifatwa nk’ubushotoranyi Uganda iherutse, harimo kwirukana Abanyarwanda barenga 90 bari bariyo mu buryo yita ko bunyuranyije n’amategeko, ibintu byaje bikurikiye ibindi bikorwa bitandukanye.

Hashize iminsi kandi Umunyarwanda René Rutagungira ashimutiwe i Kampala muri Uganda aho yakoreraga ubucuruzi, nyuma aza kugaragara yaramugaye kubera iyicarubozo ndengakamere yakorewe n’inzego z’umutekano za Uganda.

Umwe mu bakurikiranira hafi imibanire y’ibihugu byombi waganiriye na IGIHE ariko utashatse ko amazina ye atangazwa kubera imirimo akora, yavuze ko kuva kera Uganda yagiye ikorera u Rwanda ibikorwa by’ubushotoranyi ariko rwo ntirusubize.

Ngo ibi bihera kera mu gihe cy’intambara ya Congo aho Uganda isa n’iyivanze muri uru rugamba ndetse na nyuma yaho ikaba yaragiye ikorana mu buryo bweruye n’abarwanya ubutegetsi mu Rwanda.

Gusa ngo inshuro zose ubu bushotoranyi bwabayeho, ntabwo u Rwanda rwigeze rusubiza. Kimwe mu bitishimirwa na Uganda harimo ko bamwe mu basirikare b’u Rwanda bakomeye muri iki gihe bari inyuma ya Museveni ubwo yahirikaga ubutegetsi bwa Milton Obote, bigasa n’aho ari intambwe bateye mu gihe yifuzaga ko bakomeza kuba inyuma ye.

Uyu musesenguzi kandi yavuze ko Uganda yagiye yitambika u Rwanda kenshi ikaba inaherutse kwanga ko RwandAir izajya ikora ingendo ziva i Entebbe zerekeza i Londres.

Uganda kandi ishyirwa mu majwi ku kwenyegeza umuriro w’umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Tanzania ku ngoma ya Kikwete ndetse ngo Museveni yigeze kwerura yandikira umwe mu bayobozi b’u Bwongereza ko mu banzi bakomeye afite, u Rwanda ruza ku mwanya wa mbere.

Umupaka wa Gatuna aho byavugwaga ko Justus Tweyogyere yashimutiwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza