Polisi y’ u Rwanda ikomeje urugamba rwo kurwanya ibiyobyabwenge

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 Nzeri 2018 saa 08:16
Yasuwe :
0 0

Ikibazo cy’ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge ni kimwe mu bibazo byugarije igihugu cyane mu rubyiruko.

Mu rugamba rwo kurwanya ibiyobyabwenge, Polisi y’u Rwanda ikomeje ibikorwa by’ubukangurambaga mu gihugu hose; aho isobanurira ibyiciro by’abantu batandukanye ububi bwabyo, ariko ikibanda ku rubyiruko rw’abanyeshuri.

Abafatanyabikorwa mu kurwanya ibyaha barimo abayobozi b’inzego z’ibanze, amashyirahamwe y’abantu batandukanye na Sosiyete sivile na bo bagira uruhare mu bukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge.

Ku bufatanye bwa Polisi n’abaturage hari abantu benshi bagiye bafatirwa mu gukora, gucuruza no gukoresha ibiyobyabwenge bashyikirizwa inzego z’ubutabera.

Ku wa 03 Nzeri 2018, Polisi ikorera mu Karere ka Nyamasheke, Umurenge wa Macuba, Kagali ka Rugali, yataye muri yombi umusore w’imyaka 27 ahetse imifuka ibiri minini y’urumogi kuri moto.

Kuri iyo tariki kandi, mu Karere ka Kirehe, Umurenge wa Kigarama ku cyambu cya Gasenyi hafatiwe umugabo w’imyaka 46 afite ibiro bitatu by’urumogi yari avanye muri Tanzania.

Mu Ntara y’Amajyepfo, Polisi y’ u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, igendeye ku makuru yahawe n’abaturage, yakoze umukwabo wafatiweho litiro 145 z’inzoga y’inkorano yitwa Muriture na litiro 14 za Kanyanga.

Muri uyu mukwabo kandi abantu batatu bazwiho kwenga no gucuruza inzoga zitemewe batawe muri yombi.

Polisi y’u Rwanda ikomeje kugira inama abaturage kwirinda ibiyobyabwenge cyane ko usibye no kuba ubwabyo ari icyaha gihanwa n’amategeko, bikunze no kugaragara ko ibiyobyabwenge biri ku isonga ry’ibyaha ndetse ahanini rikaba na nyirabayazana w’ibindi byaha nko gukubita no gukomeretsa, kwicana hamwe na hamwe, gufata ku ngufu, ubujura, impanuka mu muhanda ndetse n’izindi ngarukka ku buzima bw’ubikoresha n’ubukungu bw’igihugu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza