Polisi y’igihugu yatanze moto ya Made In Rwanda

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 28 Nzeri 2018 saa 11:53
Yasuwe :
0 0

Byari ibyishimo bidasanzwe kuri Sebanani Emmanuel, wahembwe moto nshya ikorerwa mu Rwanda yitwa Inziza 125, nk’igihembo cy’uko yatanze amakuru ku mwana wari wibwe n’umukozi wo mu rugo washakaga kubabaza abakoresha be.

Kuri uyu wa Kane nibwo Polisi y’u Rwanda yahaye iki gihembo, Sebanani wabaye umumotari w’indashyikirwa afatanya na Polisi gukumira icyaha kitaraba atangira amakuru ku gihe.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Sebanani yavuze ko akabije inzozi zo gutunga moto ye ku giti cye kandi yishimiye cyane iyi moto yo mu bwoko bwa Inziza 125, ahawe kandi ikaba ari n’imwe mu zikorerwa mu Rwanda.

Yakomeje agira ati “Muby’ukuri ndashima ko bampaye moto ikorerwa mu Rwanda, ni moto ubona ko ari icyitegererezo, bampaye moto ishimishije, kandi ubona ko ari nziza inakomeye.”

Yakomeje agira ati´ “Iyi moto nawe uyirebye urabona ko ibereye ijisho kandu kuyigendaho nanjye mfite amatsiko mu kazi nzayikoresha kandi ubuzima bugiye guhinduka.”

Sebanani avuga ko ari iby’agaciro kuri we kandi usibye kuba agiye kugenda kuri moto ikorerwa mu Rwanda n’ubuzima bwe bugiye guhinduka.

Yagize ati “Ubuzima nabo bugiye guhinduka kuko natwaraga moto y’abandi, ubu ngiye gutwara moto yanjye. Urumva ko amafaranga natangaga nishyura uwampaye iyo nkoresha nzajya nyakoresha mu bindi bikorwa binteza imbere. Ndashimira iyi mpano bampaye.”

Iyi moto yashyikirijwe Sebanani, yakozwe n’uruganda rwa RMC (Rwanda Motocycle Company).

RMC ni Kampani imaze umwaka itunganyiriza moto mu Rwanda. Muri moto iki kigo kimaze gushyira ku isoko harimo Ingenzi 125, Ingenzi 150, Indakangwa 250, Impalage 125, Inziza125, Inziza200.

Izi zose ziboneka ku cyicaro cy’uruganda ku Kicukiro-Sonatube no ku ishami rya Rubavu.

Iyi moto ayikesha gutangira amakuru ku gihe

Ku wa 17 Gicurasi 2018, nibwo Sebanani usanzwe akora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto, yatwaye umugenzi bivugwa ko yari umukozi wo mu rugo ariko yari ahetse umwana bigaragara ko atari uwe kuko batasaga.

Mu nzira bagenda nibwo Sebanani yagiye abaza uyu mukobwa kuri uyu mwana yari ahetse amubaza aho amujyanye, cyangwa niba ise umubara ariho.

Bageze mu nzira uyu mukobwa yabwiye umumotari ko umwana atari uwe, amujyanye I Batsinda, amutorokanye kugira ngo ababaze ababyeyi be batazongera gufata nabi abakozi.

Sebanani yahise amujyana kuri sitasiyo ya Polisi ya Kinyinya muri Gasabo, umwana aza gushyikirizwa ababyeyi be ndetse n’uyu mukozi wo mu rugo agezwa mu butabera.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi, IGP Emmanuel K Gasana yakanguriye abandi ba motari bifuza kubona ibihembo nk’ibi kujya batangira amakuru ku gihe bagafatanya na Polisi gukumira icyaha.

Iyi moto ya Inziza125, ni imwe mu zikorwa n'uruganda RMC
Hari mu birori byo gutanga ibihembo ku batsinze amarushanwa y'imbyino n'imivugo ku gukumira no kurwanya ibyaha
Byari ibyishimo kuri Sebanani Emmanuel
Aha yambaraga ingofero yabugenewe
Iyi moto ifite ibyangombwa byose
Moto ya Inziza 125
Sebanani yahise ayitwara kugira ngo yumve uko igenda
Sebanani yishimiye guhabwa moto ikorerwa mu Rwanda
Umuyobozi Mukuru wa Polisi, Minisitiri Uwacu, Minisitiri Evode n'Umuyobozi wungirije wa RIB bashyikiriza moto Sebanani
Yashyikirijwe na kontaki ya moto


Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza