00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida yakiriye indahiro z’abayobozi bakuru batanu

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 6 Nzeri 2021 saa 02:02
Yasuwe :
0 0

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye indahiro z’abayobozi bakuru batanu baherutse gushyirwa mu myanya mu nzego zitandukanye z’igihugu harimo iza Minisitiri mushya muri Guverinoma, Dr Bizimana Jean Damascène.

Abarahiye harimo Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène; Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Lt Gen Mubarak Muganga; Komiseri Mukuru w’Urwego rushinzwe Impfungwa n’Abagororwa, Malizamunda Juvénal.

Yakiriye kandi indahiro y’Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi ushinzwe Ubutegetsi n’Imari, Ujeneza Jeanne Chantal n’iy’Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe iperereza n’umutekano, Col Jean Paul Nyirubutama.

Perezida Kagame yashimye aba bayobozi kuba baremeye izi nshingano bahawe ngo kuko zibasaba gukorera abaturage no kubaka igihugu.

Ati “Ngira ngo igikwiye kwibutswa ni uko igihe kibaye kirekire turi muri iyi mirimo, hari byinshi duhura nabyo mu byo dukora, tuba dukwiye kubivanamo n’isomo ryo kugira ngo amakosa aba yarakozwe mu bihe tumaze kunyuramo, mu bihe byashize ataba yakongera gusubirwamo ahubwo tukiga ibishya n’uburyo bwo kubikora bijyanye n’igihe tugezemo.”

Perezida Kagame yavuze ko aba bayobozi bashya bose bari basanganywe izindi nshingano ko icyakozwe ari ukubahindurira imirimo cyangwa kubazamura mu rwego.

Yavuze ko ubu bunararibonye buba bukwiye kuba umusingi ukomeye wo kubakiraho igihugu.

Ati “Igisigaye ni ukubakira kuri uwo musingi utajegajega, ni naho igihugu gikwiriye kuva kivana imbaraga. Ibyo rero ndibwira ko uburemere bwabyo bwumvikana kuri buri wese bikaba binubaka n’agaciro duha imirimo y’igihugu natwe ubwacu twiha muri iyo mirimo.”

“Abayobozi mumaze kurahira murumva ko muje mudufasha gutera indi ntambwe muri iyo mikorere n’imiyoborere ndetse no mu nyungu z’Abanyarwanda, bakwiriye kuba bagezwaho uko ibihe biha ibindi.”

Yavuze ko ibi aba bayobozi bazabigeraho nibafatanya n’abandi kuko iyi mikorere ariyo igeza igihugu kure kandi byoroshye.

Dr Bizimana Jean Damascène wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, yagizwe Minisitiri wa Mbere wa Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda ku wa 31 Kanama 2021. Ni nyuma y’uko iyi Minisiteri yari yashyizweho ku wa 14 Nyakanga 2021.

Muri Kamena 2021 nibwo kandi Perezida Kagame yazamuye mu ntera General Major Mubarakh Muganga amuha ipeti rya Lieutenant General anamugira Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka.

Ni mu gihe muri Mata 2021, Malizamunda Juvénal wari Umuyobozi wungirije wa Polisi y’Igihugu ushinzwe abakozi n’imiyoborere yagizwe Komiseri Mukuru w’Urwego rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS).

Icyo gihe yabisikanye na Jeanne Chantal Ujeneza wari Komiseri Mukuru wungirije wa RCS wagizwe Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi ushinzwe Ubutegetsi n’Imari.

Muri Kamena 2021 nibwo kandi Perezida Kagame yafashe icyemezo cyo kuzamura mu ntera Lieutenant Colonel Jean Paul Nyirubutama ahabwa ipeti rya Colonel, agirwa Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Urwego rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS).

Perezida Kagame yasabye abarahiye kwigira ku makosa aba yarakozwe mbere
Abarahiye bose bafatanye ifoto y'urwibutso na Perezida Kagame
Perezida Kagame yakira indahiro y'Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi ushinzwe Ubutegetsi n’Imari, Ujeneza Jeanne Chantal
Umuhango wo kwakira indahiro z'aba bayobozi bakuru wabereye muri Village Urugwiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .