Ku wa 22 Nyakanga 2023 ni bwo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje ibya burundu byavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’aya’Abadepite.
Byashimangiwe ko Paul Kagame watanzwe nk’umukandida n’Umuryango FPR Inkotanyi ari we watorewe kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka itanu iri imbere.
Amajwi ya burundu yashyizwe hanze, agaragaza ko Paul Kagame yatsinze abo bari bahatanye ku majwi 99.18%, bivuze ko yatowe n’Abanyarwanda 8 822 794.
Kuri uyu wa 23 Nyakanga 2024, Perezida Jinping yifurije mugenzi we ishya n’ihirwe mu myaka itanu y’ubuyobozi iri imbere.
Yagaragaje ubushake bw’uko yifuza gukomeza gukorana bya hafi na Perezida Kagame mu gukomeza kwagura umubano w’ibihugu byombi ukagera ku rwego rwisumbuye.
Ati “Ndifuza gukomeza gukorana na we Perezida [Kagame] mu gukomeza kwagura umubano wa politiki ishingiye ku kwizerana n’ubwubahane, kwagura ubufatanye mu nzego zitandukanye, ibituma umubano w’ibihugu byombi uzamurwa ukagera ku rundi rwego.”
Imvugo y’ubucuti nk’iyi igaragaza uburyo u Bushinwa n’u Rwanda bifitanye umubano uhamye n’ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ibikorwa remezo, ubuhinzi, uburezi, ubucuruzi, ikoranabuhanga n’izindi.
Mu 2021 nibwo u Rwanda n’u Bushinwa byizihije imyaka 50 ishize ibihugu byombi byinjiye mu mubano ushingiye ku bufatanye, ubwubahane no gushyigikirana, washibutsemo iterambere ku babituye.
Mu mpera za 2019, Covid-19 itaratangira, abanyeshuri b’Abanyarwanda bagera ku 1600 bigaga muri iki gihugu. Kuva mu 1976, u Bushinwa bwatangaga buruse ku Banyarwanda, ndetse mu myaka ishize, abagera ku 100 babyungukiyemo.
Nko mu rwego rw’ubuvuzi nibura kuva mu 1982, u Bushinwa bwohereje mu Rwanda abaganga 258 bahageze mu matsinda 21, bavura abaturage ibihumbi 700 birenga abarenga ibihumbi 37 babazwe.
Iki gihugu kandi ni nacyo gifite imishinga yo kuvugurura Ibitaro bya Masaka cyagize uruhare mu kubaka, ndetse n’ibya Kibungo byaguwe ku nkunga y’u Bushinwa mu 1992.
Guhera mu 2003, imishinga 118 y’Abashinwa yinjiye mu Rwanda ifite agaciro ka miliyoni 959,7$. Yatanze akazi ku bantu 29.902.
Uwo mubano kandi ushyigikirwa n’imigenderanire y’abakuru b’ibihugu, aho nko mu 2018 Perezida Kagame yakiriye ku meza mugenzi we w’u Bushinwa, Xi Jinping.
Icyo gihe Perezida Jinping yavuze ko yasuye u Rwanda agamije gushimangira umubano warwo n’u Bushinwa no gukorana na Perezida Kagame mu gutekereza ahazaza h’umubano w’ibihugu byombi.
Mu mezi abiri yakurikiyeho muri Nzeri 2018, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bagiye i Beijing mu Bushinwa bitabiriye Inama y’Ihuriro ku bufatanye bwa Afurika n’u Bushinwa.
Perezida Jinping n’u Bushinwa muri rusange, biyongereye ku bindi bihugu byifurije ishya n’ihirwe Perezida Kagame, birimo nk’Ibirwa bya Barbados, Repubulika ya Centrafrique, Tchad, Ibirwa bya Comores, Cuba, Djibouti, Misiri na Ethiopie.
Ibyo bihugu kandi birimo Guinée-Bisseau, Guinée, Kazakhstan, Kenya, Libéria, Madagascar, Ibirwa bya Maurice, Maroc, Mozambique, Oman, Qatar, Sénégal, Seychelles, Somalie, Sudani y’Epfo, u Busuwisi, Tanzanie, Turikiya, Uganda, Venezuela na Zambia.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!