Perezida Xi Jinping w’u Bushinwa arateganya gusura u Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 Kamena 2018 saa 12:21
Yasuwe :
1 0

Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, arateganya gusura u Rwanda mu kwezi gutaha nyuma y’uruzinduko Perezida Kagame yagiriye muri icyo gihugu kiri mu bya mbere bikize ku Isi, mu mwaka ushize.

Ku wa 17 Werurwe 2017 nibwo Perezida Xi Jinping ari kumwe n’umugore we Peng Liyuan, yakiriye Perezida Kagame na Madamu . Ibiganiro by’aba bombi byabereye mu nyubako ‘Great Hall of the People’.

Nyuma y’uru ruzinduko, amakuru yizewe agera kuri IGIHE ni uko muri Nyakanga Perezida Jinping ateganya kugirira uruzinduko mu Rwanda nubwo bitaratangazwa n’inzego nkuru ku mpande zombi.

Mu myaka 47 ishize u Rwanda n’u Bushinwa byatangiye umubano udasanzwe wibarutse imishinga y’ubucuruzi, ubuzima, uburezi, ubwubatsi bw’imihanda n’inyubako zigezweho mu rwa Gasabo.

Kuva icyo gihe u Bushinwa bwatangiye gufasha u Rwanda mu mishinga y’iterambere yiganjemo ubuhinzi n’ubwubatsi bw’ibikorwa remezo, aho ku nshuro ya mbere ibishanga byo mu rw’imisozi igihumbi byatangiye guhingwamo umuceri n’imihanda ya kaburimbo irubakwa.

Inyandiko igaragaza ibikorwa by’u Bushinwa muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, yashyizwe ahagaragara n’ibiro bishinzwe iperereza bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yerekana ko mu 1972 iki gihugu gituwe cyane ku Isi cyatanze miliyoni 175 z’amadolari y’imfashanyo mu bihugu bitandatu birimo n’u Rwanda, aho akenshi zakoreshwaga mu bwubatsi n’ubuhinzi.

Amasezerano u Rwanda rwasinyanye n’u Bushinwa icyo gihe muri Gicurasi, agaragaza ko rwahawe miliyoni 22 z’amadolari ya Amerika yakoreshejwe mu kubaka imihanda ya kaburimbo n’uruganda rwa sima rwa Bugarama muri Rusizi (CIMERWA).

Umubano wagiye wongererwa imbaraga

Kuva mu 2000 kugeza 2011 hari imishinga 56 u Bushinwa bwateyemo inkunga u Rwanda. Yose yari ifite agaciro ka miliyoni 160 z’amadolari ya Amerika. Ubwo hizihizwaga imyaka 40 y’umubano w’ibihugu byombi, u Bushinwa bwari bumaze guha u Rwanda miliyoni 170 z’amadolari.

Muri iki gihe, ibigo by’ubwubatsi by’Abashinwa nka RXB, CCECC, BCEG, Top International Engineering Corporation n’ibindi, bimaze kubaka izina mu Rwanda kuko akenshi imiturirwa myinshi ipfupfunuka muri Kigali nibo bayubaka.

Imishinga nka Kigali Marriot Hotel iherereye mu Karere ka Nyarugenge yubatswe n’ikompanyi y’ishoramari y’Abashinwa iba muri Hong Kong ifatanyije n’Abanyarwanda.

Mu 2009, ikigo cy’ubwubatsi cy’Abashinwa Beijing Construction Engineering Group (BCEG) cyatsindiye isoko ryo kubaka Kigali Convention Centre, nubwo kitayirangije, inyubako ikoreramo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, imihanda irimo uwerekeza i Burasirazuba na byo ni bo babyubatse.

Uruhare rw’u Bushinwa mu iterambere ry’ibikorwaremezo mu Rwanda ruracyakomeje, kuko binyuze mu nkunga ya miliyari 60 z’amadolari bwemereye Afurika, hatangiye kwagurwa imihanda ihuza Umujyi wa Kigali ingana na km 54. Iyi mirimo irimo gukorwa na Sosiyete y’Abashinwa ikora imihanda n’ibiraro (China Road Bridge Corporation, CRBC).

Uyu wiyongera kandi ku mushinga rurangiranwa, Kigali Innovation City, uzasiga u Rwanda ari igicumbi cy’intiti yaba mu ikoranabuhanga no mu bumenyi, cyane cyane hagendewe ku bikenewe ku isoko muri iki gihe.

Ibihugu byombi kandi bimaze igihe byarubatse imigenderanire aho muri Werurwe 2016, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Bushinwa [Chairman of the National People’s Congress (NPC)], Zhang Dejiang, yasuye u Rwanda akurikirwa n’itsinda ry’abagize ishyaka CPC (Communist Party of China) riyoboye icyo gihugu, muri Mata.

Uwari Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb. Claver Gatete, ku wa Kane tariki 8 Kamena 2017 yagaragaje ko ibindi bihugu bishobora kwigira ku buryo u Rwanda n’u Bushinwa bifatanya.

Ati “Kandi twishimiye cyane ubufatanye bwacu mu nzego zose… ku rwego rwa tekiniki, urwego rw’iterambere […] Ku rwego rw’ubufatanye mpuzamahanga, umubano w’u Rwanda n’u Bushinwa ushobora kuba urugero rwiza ku bindi bice by’Isi.”

Jinping arateganya gusura u Rwanda mu gihe kandi ni indege ya RwandAir iri hafi gutangira ingendo zigana muri iki gihugu mu Mujyi wa Guangzhou.

Amafoto ya Perezida Kagame ubwo yasuraga u Bushinwa mu mwaka ushize

Perezida Kagame yatwawe mu modoka yo mu bwoko bwa Hongqi L5, imeze nk’iyo Perezida Xi Jinping agendamo
Perezida Kagame ahabwa ikaze na mugenzi we w'u Bushinwa Jinping n'umugore we Peng Liyuan
Perezida Kagame yakiriwe n'abasirikare b'iki gihugu barimo abagore n'abagabo
Uru ruzinduko rwitezweho gushimangira umubano hagati y'ibihugu byombi
Perezida Jinping asuhuza abagiye baherekeje Perezida Kagame barimo Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Louise Mushikiwabo
Perezida Kagame asuhuza abayobozi batandukanye mu nzego z'u Bushinwa
Madamu Jeannette Kagame aganira na Mugenzi we Peng Liyuan
Perezida Kagame na Perezida Jinping baganira nyuma yo kumuha ikaze mu Bushinwa

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza