Perezida wa Sena yashimangiye ko ‘One Nation Radio’ izageza ukuri ku baba muri Diaspora

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 23 Mata 2018 saa 05:45
Yasuwe :
0 0

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe wa Sena, Bernard Makuza, yagarutse ku ruhare itangazamakuru rigira mu iterambere ry’igihugu, ashimangira ko One Nation Radio yihaye intego yo kuvuga ukuri ku ibibera mu Rwanda ishobora kuba ikiraro gituma kugera ku Banyarwanda baba mu mahanga.

One Nation Radio ni radiyo yashinzwe n’Abanyarwanda batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, muri gahunda yo gushyigikira ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda baba mu mahanga, gukunda igihugu no kwigira.

Mu kiganiro yagiranye n’iyi radio ikorera ku murongo wa Internet wa www.onenationradio.org, Perezida wa Sena yagarutse ku buryo itangazamakuru ryakoreshejwe mu kubiba urwango no gushishikariza abantu kwica abandi muri Jenoside ariko ubu rikaba rikomeje gutanga umusanzu mu kubaka igihugu.

Yagize ati “ Izafasha ukuri, ubu isi tugezemo kubera n’ubuhanga mu ikoranabuhanga itangazamakuru n’ikintu gikomeye mu gutanga amakuru, mu kumenya ukuri, mu kumenya ibibera hirya no hino; cyane cyane ko dufite n’isomo mu Rwanda itangazamakuru nubwo ritari rihambaye mu gihe cyo mu 1994 ariko ryagize uruhare rubi mu gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside yari ihetswe n’ubuyobozi.”

Makuza yakomeje avuga ko iyi radio yumvikanira no kuri ‘Tune in yaba ijwi mu kugaragaza ukuri kw’ibibera mu Rwanda, by’umwihariko ikabigeza ku Banyarwanda baba mu mahanga usanga batabona umwanya wo kubikurikirana biri kuba bitewe n’ubuzima babamo.

Ati “Itangazamakuru rikoresha ukuri ni umusanzu ukomeye wo kubaka u Rwanda, bikaba byumvikana ko radiyo nk’iyi ifite intego yo kuvuga ukuri yaba nk’icyambu, yaba nk’iteme rihuza uko kuri n’abatakurimo mu buryo bwa buri munsi, ndavuga abo benewacu b’Abanyarwanda baba muri Diaspora bakamenya ibibera hirya no hino mu gihugu cyabo.”

Muri iki kiganiro, Makuza yanagarutse ku ifungurwa rya bamwe mu bakatiwe n’Urukiko rwa Arusha bafungurwa batararangije ibihano, avuga ko ari ibintu bikwiye kwamaganwa.

Yavuze ko nk’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda bazajya babigeza kuri bagenzi babo bo mu bindi bihugu bahuriye mu miryango itandukanye kugira ngo hagire igikorwa.

Umucamanza Theodor Meron w’Urwego rw’Umuryango w’Abibumbye rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha zari zarashyiriweho u Rwanda (ICTR) na Yugoslavia (ICTY), anengwa gufata ibyemezo bigayitse byo kurekura abahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Buri minsi ibiri habarurwa abantu bari hagati 3000 - 10000 baba bakurikiye One Nation Radio.

One Nation Radio itambutsa ibiganiro byayo mu Kinyarwanda ku murongo wa Internet wa www.onenationradio.org, intego ikaba ari uko yagira umurongo wa FM yumvikaniraho ndetse na televiziyo.

Indi nkuru wasoma :USA: Abanyarwanda batangije radio izabaruhura kubyuka bumva amakuru aharabika u Rwanda gusa


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza