Perezida wa Sena yanenze ibihugu bikirengagiza nkana kugeza mu butabera abakekwaho Jenoside

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 16 Mata 2018 saa 11:13
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Sena, Bernard Makuza, yashimye intambwe Umuryango w’Abibumbye wateye mu kuba harashyizweho kandi hakubahirizwa umunsi mpuzamahanga wo kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi, anenga abakirengagiza nkana kugeza mu butabera abakekwaho kuyigiramo uruhare.

Ku wa 26 Mutarama 2018 ni bwo Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yemeje ko tariki ya 7 Mata, uzajya witwa "Umunsi Mpuzamahanga Wahariwe Kwibuka Jenoside Yakorewe Abatutsi mu Rwanda"

Iyi nyito yasimbuye iyo ku wa 23 Ukuboza 2003 yavugaga ko tariki ya 7 Mata ari “Umunsi Mpuzamahanga wo kuzirikana kuri Jenoside mu Rwanda” cyangwa “International Day of Reflection on Genocide in Rwanda” mu Cyongereza nk’uko byari byasabwe n’u Rwanda.

Senateri Makuza ubwo yasozaga icyumweru cy’icyunamo, ku wa 13 Mata, yashimiye by’umwihariko ibihugu bya Afurika kubera uruhare byagize mu gushyigikira uyu mwanzuro, yibutsa abatarashyira imbaraga mu kugeza mu butabera abakekwaho jenoside ko ‘ubutabera butinze buba butakiri bwo.’

Yagize ati “Hari abatarashyira imbaraga cyangwa bakirengagiza nkana ibijyanye no kugeza mu butabera abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Aatutsi bakidegembya iwabo. Ese baba batazi ko ubutabera butinze cyane buba butakiri bwo cyangwa buba ari ntabwo?”

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buvuga ko bumaze kohereza impapuro zirenga 900 mu bihugu bitandukanye ngo bibafate; muri Afurika, i Burayi, muri Amerika n’ahandi, ariko u Rwanda rumaze kwakira abakekwaho ibyaha bya Jenoside bagera kuri 21 gusa, mu magana y’abashakishwa.

Zimwe mu mbogamizi bugaragaza muri uru rugamba zirimo; amayeri y’uko hari abamenya ko bashakishwa bagahita batangira kwihishahisha, ku buryo niba byari byamenyekanye ko aba ahantu runaka ahita yimuka akajya ahandi kuzongera kuhamenya bigatwara igihe kinini.

Urugero ni nka Charles Bandora wabaga muri Malawi ariko agafatirwa muri Norvège mu 2012.

Ubushinjacyaha buvuga kandi ko hari n’ibihugu bigifite ikibazo cy’amategeko nk’ibivuga biti “ntiduhana icyaha cya Jenoside” cyangwa “nta masezerano dufitanye namwe yo guhanahana abanyabyaha.”

Mu Bufaransa Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buvuga ko bumaze kohereza mu Bufaransa inyandiko zisaba abantu boherezwa mu Rwanda zigera kuri 42, ari nacyo gihugu gifite inyandiko nyinshi mu Burayi, hagakurikiraho u Bubiligi bufite 39, ibindi bihugu nka za Suède, Denmark bikagenda bigira nk’ebyiri cyangwa eshatu.

Mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ndetse n’akarere k’ibiyaga bigari habarizwa abakekwaho Jenoside benshi. Nko muri EAC habarurwa abagera kuri 317 ni ukuvuga 35% by’abagera kuri 911 batangiwe impapuro zibata muri yombi.

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo niyo ifite abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi benshi, hoherejweyo inyandiko zisaba kubafata zingana na 303, u Bufaransa nibwo bufite benshi hanze ya Afurika bwohererejwemo inyandiko 42.

Uganda mu bihugu bya EAC niyo icumbikiye umubare munini, kugeza muri Mata 2018 yahawe inyandiko 242 zisaba kubata muri yombi. Batatu gusa nibo batawe muri yombi muri EAC bafatiwe muri Uganda, abo ni Augustin Nkundabazungu na Jean Pierre Kwitonda boherejwe mu Rwanda mu 2010 na Jean Paul Birindabagabo woherejwe mu 2015.

Tanzania yahawe inyandiko 31, kugeza ubu nta n’umwe irata muri yombi; Kenya yahawe 30 naho u Burundi buhabwa 14.

Perezida wa Sena, Bernard Makuza, yunamiye inzirakarengane zishyinguye ku Rwibutso rwa Rebero

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza