Perezida wa Sena y’u Rwanda yabonanye na Perezida mushya wa Sierra Leone

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 13 Gicurasi 2018 saa 12:06
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Sena y’u Rwanda, Bernard Makuza, yahagarariye Perezida Kagame mu irahira rya Perezida mushya wa Sierra Leone, Julius Maada Bio, ku wa 12 Gicurasi 2018, baranaganira.

Julius Maada Bio uyobora ishyaka ‘Sierra Leone People’s Party (SLPP)’, yatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu ku majwi 51.8 %, ku wa 31 Mata 2018.

Umuhango w’irahira rya Perezida Bio wabaye kuri uyu wa Gatandatu mu Murwa Mukuru Freetown.

Abinyujije kuri Twitter, Perezida wa Sena y’u Rwanda, Bernard Makuza, yatangaje ko yahagarariye Umukuru w’Igihugu muri uwo muhango ndetse ko baje no guhura akamushyikiriza intashyo zE.

Yagize ati “Nyuma y’ibirori by’irahira, nabonanye na Perezida mushya wa Sierra Leone mushyikiriza ubutumwa n’impano ya mugenzi we w’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame.”

Perezida wa Sena nta bindi yatangaje ku bijyanye n’ibiganiro yagiranye na Perezida Bio.

U Rwanda na Sierra Leone bifitanye umubano; Dr. Harebamungu Mathias yabaye Ambasaderi wa mbere uruhagarariyeyo kuva mu Ukwakira 2017.

Icyo gihe Amb. Harebamungu yashyikirije Perezida Dr. Ernest Bai Koroma impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda, banavugana ku mishinga y’iterambere ry’ibihugu byombi. Bemeranyije imikoranire mu bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi, umutekano, ubukerarugendo, imiyoborere myiza, uburezi, umuco n’ibindi.

Perezida Koroma yagaragaje icyifuzo cy’uko u Rwanda na Sierra Leone byasinyana amasezerano y’ubutwererane ndetse asaba ko RwandAir yakwagurira ingendo zayo muri iki gihugu.

Perezida mushya wa Sierra Leone, Julius Maada Bio yarahiye ku wa 12 Gicurasi 2018
Ibirori by'irahira rya Perezida Bio byabereye kuri Stade mu Murwa Mukuru Freetown
Perezida wa Sena y’u Rwanda, Bernard Makuza, yashyikirije impano Perezida mushya wa Sierra Leone, Julius Maada Bio

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza