00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida wa Sena y’u Rwanda n’iy’u Burundi banyuzwe n’icyerekezo umubano mushya uri guhabwa

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 9 Nzeri 2021 saa 01:17
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Iyamuremye Augustin yahuye na mugenzi we w’u Burundi, Sinzohagera Emmanuel bagirana ibiganiro byihariye byagarutse no ku kurushaho kunoza umubano w’ibihugu byombi.

Aba bayobozi bombi bahuriye mu Mujyi wa Vienne muri Autriche, ahabereye Inama rusange y’Umuryango w’Inteko zishinga Amategeko (IPU) ku wa 7-8 Nzeri 2021.

Iyi nama yabaga ku nshuro ya gatanu, yahuriyemo abayobozi barenga 110 b’Inteko Zishinga Amategeko mu bihugu bitandukanye. Muri uyu mwaka yabaye ku nsanganyamatsiko igaruka ku miyoborere ikwiye mu Nteko mu kwimakaza amahoro n’iterambere rirambye ku baturage n’Isi.

U Rwanda rwari ruhagarariwe na Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin na Senateri Hadija Ndangiza Murangwa.

Muri iyi nama, Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin yasangije abandi baperezida b’Inteko uko u Rwanda rwimakaje ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.

U Rwanda rushimirwa n’amahanga nk’igihugu cyagiye gishyiraho ingamba n’amategeko bigamije guteza imbere umugore no kumwubakira ubushobozi mu ngeri zose.

Mu Rwanda, abagore bangana na 52% by’abaturage bose. Kuri ubu abari mu Nteko Ishinga Amategeko bageze kuri 61.3%. mu gihe mu bagize Guverinoma, abagore ari 53%.

Nyuma y’iyi nama ni bwo Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Iyamuremye Augustin yagiranye ibiganiro na Perezida wa Sena y’ u Burundi, Sinzohagera Emmanuel.

Aba bombi bishimiye ubushake buhari n’intambwe “imaze guterwa mu rwego rwo kunoza umubano hagati y’Ibihugu byombi.”

Ba Perezida ba Sena z’ibihugu byombi u Rwanda n’u Burundi biyemeje gutsura umubano ku rwego rw’Inteko zishinga Amategeko no gushyigikira Guverinoma z’Ibihugu mu bushake zifite bwo gukemura ibibazo bibangamiye umubano w’Ibihugu byombi.

Kuva mu 2015, ubwo nyakwigendera Pierre Nkurunziza wari Perezida yatangazaga ko aziyamamariza manda ya Gatatu, mu Burundi hadutse imvururu za politiki zahitanye abarenga 1000, abandi bagera ku bihumbi 400 barahunga.

Abayobozi b’u Burundi bijunditse u Rwanda barushinja gushyigikira abagamije guhirika ubutegetsi, banemeza ko hari urubyiruko rw’Abarundi ruri kwitoreza mu Rwanda ngo ruzahirike ubutegetsi bwa Nkurunziza.

U Rwanda narwo rushinja iki gihugu cyo mu Majyepfo yarwo gushyigikira abashaka guhungabanya umutekano warwo.

Aka gatotsi mu mubano w’ibihugu byombi kabyaye amahari bigera ku rwego rwo guhagarika ubuhahirane n’imigenderanire ihuriweho.

Mu gihe hari haciyeho iminsi, u Rwanda n’u Burundi bifitanye urwikekwe, kuri ubu ibihugu byombi biratanga icyizere cyo gusubiza ibintu ku murongo mu nyungu z’abaturage b’impande zombi.

Perezida wa Sena y’u Rwanda yagejeje kuri mugenzi we ubutumire mu Nama rusange y’Umuryango w’Inteko zishinga Amategeko (IPU) izabera mu Rwanda mu Ukwakira 2022.

Mu gutegura iyi nama, Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Iyamuremye Augustin, yagiranye ibiganiro byihariye n’Umunyamabanga w’Umuryango w’Inteko zishinga Amategeko (IPU), Martin Chungong, byibanze ku myiteguro y’izabera mu Rwanda.

Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Iyamuremye Augustin yagiranye ibiganiro byihariye na mugenzi we w’u Burundi, Sinzohagera Emmanuel byagarutse ku kunoza umubano w’ibihugu byombi
Nyuma y'ibiganiro bafashe ifoto y'urwibutso bari hamwe n'abandi bitabiriye iyi nama

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .