Perezida wa Niger yijeje Kagame ko azaza mu irahira rye

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 13 Kanama 2017 saa 11:46
Yasuwe :
1 0

Nubwo itariki Perezida Paul Kagame azarahiriraho kuyobora u Rwanda muri manda aherutse gutorerwa itaramenyekana, Perezida wa Niger Mahamadou Issoufou yamaze kwemeza ko azaba ahari.

Komisiyo y’amatora yatangaje bidasubirwaho ko Kagame ari we watsinze amatora y’Umukuru w’igihugu yabaye tariki 3 na 4 Kanama ku majwi 98.79 %.

Kuva hatangazwa amajwi y’agateganyo kugeza ku majwi ya burundu, abayobozi batandukanye mu mpande z’isi bandikiye Kagame bamushimira ku cyizere yongeye kugirirwa n’Abanyarwanda .

Abinyujije kuri Twitter mu mpera z’iki cyumweru, Perezida wa Niger, Issouffou yashimiye Kagame kubw’intsinzi, we ahita anavuga ko azitabira irahira rye.

Yagize ati “Nanone nshimiye umuvandimwe Paul Kagame kubw’intsinzi ye nziza. Nemeje ko nzaba ndi mu irahira ritaha.”

Perezida Kagame yahise ashimira Issouffou anamuha ikaze ati “Urakoze muvandimwe Issoufou Mahamadou. Uhawe ikaze i Kigali.”

Issoufou w’imyaka 66 aheruka mu Rwanda muri Gicurasi ubwo yitabiraga inama ya Transform Africa.

Itegeko Nshinga u Rwanda rugenderaho rivuga ko Perezida watowe arahira bitarenze iminsi 30 nyuma y’itorwa rye, indahiro ye ikakirwa na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga.

Ubwo Perezida Paul Kagame yarahiriraga kuyobora u Rwanda muri manda ya kabiri mu mwaka wa 2010, abakuru b’ibihugu basaga icumi bitabiriye ibyo birori. Abaje barimo Pierre Nkurunziza w’u Burundi; Joseph Kabila wa Congo (Kinshasa); Blaise Compaoré wayoboraga Burkina Faso; Ali Ben Bongo (Gabon); François Bozizé wayoboraga Centrafrique; Thomas Yayi Boni (Benin); Goodluck Jonathan wa Nigeria; Ellen Johnson-Sirleaf wa Liberia; Mwai Kibati wa Kenya; Faure Gnassingbé wa Togo; Bingu wa Mutharika wayoboraga Malawi; Rupiah Banda wayoboraga Zambia; Idriss Déby Itno wa Tchad na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Meles Zenawi witabye Imana.

Perezida wa Niger Mahamadou Issoufou aheruka I Kigali muri Gicurasi 2017 mu nama ya Transform Africa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza