Perezida wa Centrafrique yasuye RDB yerekwa uburyo bwo kwandikisha ubucuruzi mu Rwanda

Yanditswe na HABIMANA James
Kuya 4 Nyakanga 2019 saa 12:21
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra, yakiriwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere (RDB), Clare Akamanzi, anerekwa aho abashoramari biyandikishiriza mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Perezida Faustin-Archange Touadéra yageze mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu aho yaje kwifatanya n’Abanyarwanda kwizihiza ku nshuro ya 25 u Rwanda rwibohoye.

Nyuma yo kugera kuri RDB, Perezida Faustin-Archange Touadéra ari kumwe na Claire Akamanzi, yeretswe uburyo bw’ikoranabuhanga bwo kwiyandikisha no kubona ibyangombwa ku bakeneye gushora imari mu Rwanda.

Uburyo bushya bukoresha internet bufasha ukeneye icyangombwa gitangwa na RDB kimwemerera gushora imari ye mu Rwanda, kugisaba atarinze kuza ku biro by’iki kigo mu Mujyi wa Kigali.

Raporo iheruka ya Banki y’Isi yagaragaje ko mu koroshya ubucuruzi, u Rwanda rwasimbutse imyanya 11 rukagera ku mwanya wa 29 ku Isi. U Rwanda rwavuye ku mwanya wa 41 rwariho muri raporo iheruka.

Icyatumye u Rwanda rugera kuri uyu mwanya ni uko rwakoze amavugurura arindwi muri 2018, mu bijyanye n’ubucuruzi.

Harimo ko rwarushijeho gutuma gukora ubucuruzi bihenduka, binyuze mu gusimbuza imishini zitanga inyemezabwishyu za EBM, porogaramu y’ikoranabuhanga ikora uwo murimo.

Icya kabiri ni uko rwanogeje uburyo bwo kugenzura ibura ry’umuriro no kugaragaza ibipimo bijyanye n’ibura ryawo n’igihe bimara, hifashishijwe ibipimo mpuzamahanga bizwi nka ‘System Average Interruption Duration Index (SAIDI)’ na ‘System Average Interruption Frequency Index (SAIFI)’

Ivugurura rya gatatu ni uko rworoheje kwandikisha imitungo binyuze mu gukemura amakimbirane ashingiye ku butaka; irya kane rworoshya kugera ku nguzanyo binyuze mu Itegeko ryerekeye igihombo cy’isosiyete n’icy’umuntu ku giti cye.

Ivugurura rya gatanu ni uko rwagabanyije igihe cyo kohereza no gutumiza ibicuruzwa mu mahanga binyuze mu gushyiraho gasutamo ihuriweho no gukoresha ikoranabuhanga, naho irya gatandatu rworoheje ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano mu bucuruzi, irya karindwi rworohereza ibigo mu gihe cy’ibihombo.

Perezida w’igihugu cya Centrafrique Faustin-Archange Touadéra, yakiriwe n’Umuyobozi mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB), Clare Akamanzi
Perezida wa Centrafrique yasuye RDB ahakorerwa igikorwa cyo kwiyandikisha ku bashoramari bakoresheje ikoranabuhanga
Umuyobozi Mukuru wa RDB Clare Akamanzi na Perezida wa Centrafrique Tuadera wasuye aho iki kigo gikorera
Yasobanuriwe inzira binyuramo ngo umuntu yandikishe ubucuruzi mu Rwanda
Umuyobozi Mukuru wa RDB Clare Akamanzi ubwo we n'abandi bayobozi baganiraga na Perezida wa Centrafrique
Umuyobozi Mukuru w'Ikigo gishinzwe Mine, Gaz na Peteroli, Francis Gatare
Umuyobozi Mukuru wa BK Dr Diane Karusisi
Perezida wa Centrafrique Tuadera amaze gusura ahatangirwa serivisi zitandukanye muri RDB
Perezida wa Centrafrique yahawe impano igaragaza umuco nyarwanda

Amafoto: Himbaza Pacifique


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza