Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga asanga mu Rwanda hadakenewe Urukiko rwa Ruswa

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 6 Gashyantare 2017 saa 11:34
Yasuwe :
0 0

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Prof. Sam Rugege, yavuze ko nta rukiko rwihariye ruburanisha ibyaha bya ruswa n’ibindi bimunga ubukungu rukenewe mu Rwanda kuko ibi byaha bitaraba icyorezo mu gihugu.

Ibi yabitangaje mu kiganiro n’Abanyamakuru kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Gashyantare 2017 cyabimburiye itangizwa ry’icyumweru cyo kurwanya ruswa mu nkiko, giteganyijwemo ibikorwa bitandukanye birimo kuburanisha imanza hafi ya zose zirebana na ruswa ziri mu nkiko zose zo mu gihugu.

Urwego rw’Umuvunyi na Transparency International, Ishami ry’u Rwanda baherutse kugeza kuri Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo mu iterambere ry’igihugu mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, icyifuzo cyo gushyiraho urwego rudafite izindi nshingano rukurikirana ibyaha bya ruswa mu buryo bwihariye bitewe n’uko imanza za ruswa zikeneye umwihariko wazo.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yavuze ko uru rukiko ruburanisha ibyaha bya ruswa mu Rwanda rudakenewe icyakora ko hari umushinga w’itegeko uri mu Nteko Ishinga Amategeko aho bifuje ko hajyaho urugereko rwihariye mu rukiko rwisumbuye, ruzajya rubiburanisha.

Yagize ati “Kuri ubu twasanze urukiko rwihariye rutaraba ngombwa kubera ko n’ubundi ibyaha bimunga ubukungu bitari byinshi cyane. Ntabwo ruswa mu Rwanda ari icyorezo nkuko bimeze mu bindi bihugu.”

Akomeza avuga ko gushyiraho urugereko rwihariye ruri mu rukiko rwisumbuye byaba bihagije kugeza igihe basanga koko bikenewe gushyiraho urukiko rwuzuye rwihariye, ku byaha bya ruswa n’ibimunga ubukungu bw’igihugu.

Imibare igaragaza ko imanza za ruswa zaciwe kuva muri Gashyantare 2016 kugeza ubu ari 324, izizaburanishwa muri iki cyumweru cyo kurwanya ruswa ni 27, izizaburanishwa nyuma yacyo bitewe n’uko zari zarahamagawe ni 24. Ni mu gihe umubare w’imanza za ruswa zisigaye mu nkiko ari 51.

Abashoferi n’abamotari ku isonga rya ruswa

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yavuze kandi ko imibare ituruka mu nkiko igaragaza ko mu mezi atatu ashize imanza nyinshi za ruswa inkiko zaciye ari izarezwemo abatanze ruswa y’amafaranga hagati ya 3000 na 5000. Uwaburanishijwe aregwa gutanga ruswa nini ni uwatanze ibihumbi 500 000.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Prof. Sam Rugege, yavuze ko urukiko ruburanisha ibyaha bya ruswa mu Rwanda rudakenewe

Prof. Rugege yatangaje ko abashoferi n’abamotari aribo baza ku isonga, aho ari 14 muri 35 baburanishijwe, bagakurikirwa na ba rwiyemezamirimo.

Kuri iyi ngingo yo kuba hafatwa abatanze ruswa ntoya gusa, Umushinjacyaha mukuru wungirije, Mukagashugi Agnes, yasobanuye ko bitavuze ko ruswa nini zidatangwa, ahubwo ari uko abazitanga babikorana amayeri akomeye kubatahura bikagorana.

Ati “Ni uko usanga akenshi ba bantu tuvuga ko bakomeye iyo bagiye gukora icyaha cya ruswa barabanza bakabitekerezaho, bakabikora no mu buryo bufifitse cyane, bakabikora ku buryo na bya bimenyetso bigorana cyane kuba umugenzacyaha cyangwa umushinjacyaha yabibona.”

Kuva mu 2005 kugeza ubu hamaze kwirukanwa abakozi b’inkiko 38 barimo abacamanza 16 n’abanditsi 22. Mu mwaka ushize hirukanywe umucamanza umwe n’abanditsi babiri kubera ruswa n’indi myitwarire iganisha kuri ruswa no kwica nkana amategeko n’amahame agenga umwuga w’Ubucamanza.

Umwaka ushize mu manza z’ibyaha bimunga ubukungu bw’igihugu ababuranishijwe bose bi 1385, abahamwe n’icyaha ni 1009 bangana na 73%, ababaye abere ni 376 bangana na 23%. Mu mezi atatu ashize haciwe imanza ku byaha bimunga ubukungu bw’igihugu zirimo abantu 294 ku madosiye 210.

Icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa mu nkiko cyatangiye kuri uyu 6 kugeza 10 Gashyantare 2017, gifite insanganyamatsiko igira iti “Uburenganzira ntibugurwa, dufatanye guca ruswa.”

Muri iki cyumweru abagana inkiko bazakangurirwa kwirinda no kwamagana ruswa. Abakozi b’inkiko nabo bazakangurirwa kurwanya ruswa, kuyamagana, kwigisha ububi bwayo no kugaragaza abashaka kwishora cyangwa kubashora mu bikorwa bya ruswa.

Hazaburanishwa imanza hafi ya zose zirebana na ruswa ziri mu nkiko zitandukanye, intego ni uko nta rubanza ruzasigara mu nkiko kereka izizinjiramo nyuma y’iki cyumweru cyangwa izo ba nyirazo batarabona ababunganira.

Buri munsi mbere yo kuburanisha, abakozi b’inkiko bazajya bakorana ikiganiro n’ababuranyi n’abandi bari mu cyumba cy’iburanisha babereka ububi bwa ruswa babakangurira no kuyigendera kure.

Umushinjacyaha mukuru wungirije, Mukagashugi Agnes, yasobanuye ko gutahura abarya ruswa nini bigorana

Amafoto:Luqman Mahoro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza