Perezida w’Inteko Rusange ya Loni yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali (Amafoto)

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 8 Gicurasi 2018 saa 09:47
Yasuwe :
0 0

Perezida w’Inteko Rusange y’Umuryago w’Abibumbye, Miroslav Lajcak, yunamiye Abatutsi bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, agaragaza ko byaba byiza n’abandi banyapolitiki bahageze kugira ngo bigire ku ngaruka z’ibikorwa bya politiki mbi.

Kuri uyu wa Kabiri nibwo Miroslav Lajcak yashyize indabo kuri uru rwibutso, anatemberezwa ibice bitandukanye birugize, asobanurwa amateka y’u Rwanda n’uburyo Jenoside yateguwe ndetse igashyirwa mu bikorwa.

Lajcak usanzwe ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Slovakia, yavuze ko ubwo Jenoside yakorwaga mu Rwanda yabikurikiraniraga kure ariko ntabashe kwiyumvisha uburyo igikorwa cy’ubunyamaswa cyabaye Umuryango Mpuzamahanga urebera.

Yagize ati “Nifuje gusura uru rwibutso ngo nsubize icyubahiro abahowe ubusa, no kongera kuvuga mu izina ry’Umuryango Mpuzamahanga ko twatsinzwe, twananiwe gukora akazi kacu uko bikwiye bituma inzirakarengane nyinshi zibura ubuzima bwazo, ibi ntibikwiye kongera kubaho ukundi.”

Yakomeje avuga ko iyo witegereje hirya no hino ku isi ubona ibintu bimeze nabi kurusha mu bihe byashize, aho abanyapolitiki benshi bakomeje gushyira imbere ibitekerezo bihembera intambara.

Ati “Nakwifuje ko bamwe mu banyapolitiki bazanwa hano gusura uru rwibutso, no kureba ingaruka zituruka ku bikorwa bya politiki idashyira mu gaciro.”

Lajcak yavuze ko Umuryango w’Abibumbye ukomeje gukora ibishoboka byose ngo ibyabaye mu Rwanda ntibizasubira ukundi, bashyira imbere gushaka umuti kabone nubwo ibintu byaba bitabonwa kimwe.

Muri Nzeri 2017 nibwo Miroslav Lajcak yabaye Perezida w’Inteko Rusange ya 72 ya Loni, aho afite inshingano zo kuyobora imirimo yose y’inteko mu gihe cy’umwaka umwe.

Perezida w’Inteko Rusange ya Loni, Miroslav Lajcak, yashyize indabo Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Miroslav Lajcak yafashe umunota wo kunamira inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Perezida w’Inteko Rusange ya Loni n'itsinda rimuherekeje bateze amatwi ibyo amateka y'u Rwanda
Miroslav Lajcak yafataga umwanya wo kugenda yitegereza amashusho yerekana amateka yasobanurirwaga
Miroslav Lajcak yatemberejwe ibice bitandukanye bigize urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali asobanurirwa amateka yaranze u Rwanda kuva mbere y'abakoloni
Lajcak yavuze ko asanga hari bamwe mu banyapolitiki bagakwiye kuzanwa gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi bakareba ingaruka z'ibikorwa bya politiki mbi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza