00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Touadéra yasuye Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo kubohora igihugu

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 5 Kanama 2021 saa 08:48
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra, uri mu ruzinduko mu Rwanda, yasuye Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside iri ku Kimihurura ku Cyicaro cy’Inteko Ishinga Amategeko, asobanurirwa amateka yaranze urwo rugamba rwabohoye u Rwanda.

Perezida Touadéra ari mu ruzinduko rw’iminsi ine mu Rwanda, rwabimburiwe n’ibiganiro yagiranye na Perezida Kagame byakurikiwe n’isinywa ry’amasezerano mu nzego zirimo ubucuruzi, ubwikorezi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ndetse n’umutekano.

Perezida Touadéra yasobanuriwe uruhare rw’Ingabo zahoze ari iza FPR zagize mu kubohora u Rwanda, mbere y’uko zihinduka ingabo z’igihugu, zikarinda umutekano wacyo ndetse kuri ubu zikaba ziri kurinda n’uw’ibindi bihugu birimo Centrafrique.

Urugendo rwa Perezida Touadéra ni isomo ry’ibishoboka mu gihugu, kiri guca mu bihe by’umutekano mucye nk’uwo u Rwanda rwanyuzemo kugeza mu 1994.

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Centrafrique aho ziri mu bikorwa byo kugarura amahoro muri icyo gihugu. Ingabo z’u Rwanda ziri muri icyo gihugu mu byiciro bibiri, birimo icya mbere kigizwe n’ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri icyo gihugu, ndetse n’izindi ngabo ziri mu mutwe udasanzwe, zafashije kugarura amahoro muri icyo gihugu.

Mu ijambo Perezida Touadéra yatanze, yavuze ko mu byamuzanye harimo no gushimira umuhate w’ingabo z’u Rwanda muri icyo gihugu.

Perezida Touadéra yeretswe bimwe mu bice bigize Ingoro Ndangamateka y'Urugamba rwo kubohora Igihugu
Perezida Touadéra yasobanuriwe uburyo ingabo za FPR zarwanye inkundura zibohora igihugu n'inzira zanyuzemo
Nyuma yo kwerekwa ibice bigize iyi Ngoro, Perezida Touadéra yasinye mu gitabo cy'abashyitsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .