Kwamamaza

Perezida Touadera yacyeje umusanzu w’Ingabo z’u Rwanda mu iterambere rya Cenfrafrique

Yanditswe kuya 21-08-2016 saa 09:21' na IGIHE


Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’abaturage ba Centrafrique ku munsi wahariwe igiti; Perezida Faustin Archange Touadera azishimira umusanzu wazo mu iterambere ry’igihugu cye.

Ibi Perezida Touadera yabivuze mu gihe yayoboraga umuhango w’umunsi wahariwe igiti muri Centrafrique.

Umunsi wahariwe igiti wizihijwe tariki ya 20 Kanama 2016 i Bangui mu Murwa Mukuru wa Centrafrique aho abaturage benshi batuye muri uyu Mujyi n’Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri iki gihugu (MINUSCA) bateraga ibiti mu gace kahariwe ishyamba ka Gbazabangui.

Mu ijambo rye amaze gutera igiti, Perezida Touadera yashimye abaturage b’i Bangui ku bufatanye bwabo muri iki gikorwa. Yanashimye ingabo z’u Rwanda ku muhate n’ubushake mu gutanga umusanzu ku iterambere rya Centrafrique.

Yagize ati “ Ndashimira ingabo z’u Rwanda ku muhate n’ubushake mu iterambere ry’igihugu cyacu.”

Ingabo z’u Rwanda (Rwanbatt3) ni zimwe mu ntumwa za Loni zoherejwe muri iki gihugu mu butumwa bwo kubungabunga amahoro. Zimwe mu nshingano z’ingabo z’u Rwanda muri iki gihugu harimo kurinda Umukuru w’Igihugu, Ibiro bye n’Ingoro ye. Banashinzwe kurinda ibikoresho by’ingenzi i Bangui.

Perezida Touadera atera igiti
Perezida Touadera ubwo yasuhuzaga abaturage b'igihugu cye, Ingabo z'u Rwanda ziri hafi ye zimucungiye umutekano

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Wednesday 28 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved