00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Suluhu yijeje Kagame kwihutisha imishinga u Rwanda na Tanzania bihuriyeho

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 3 Kamena 2021 saa 03:51
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yijeje mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame kwihutisha imishinga ibihugu byombi bihuriyeho irimo umuhanda wa Gari ya Moshi ndetse n’umushinga munini wo kubaka urugomero rw’amashanyarazi ku mupaka wa Rusumo.

U Rwanda na Tanzania bifitanye imishinga minini irimo uw’inzira ya Gari ya moshi izaturuka Isaka muri Tanzania igera i Kigali n’indi ijyanye no gukomeza kwifashisha RwandAir mu gutwara amafi yo muri Tanzania iyageza ku masoko atandukanye arimo ay’i Burayi.

Mu ruzinduko yagiriye muri Tanzania, kuri uyu wa Kane tariki 3 Kamena 2021, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Biruta Vincent yashyikirije Perezida wa Tanzania, ubutumwa yagenewe n’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame.

Ni ubutumwa bwo kwihanganisha Abanye-Tanzania mu gihe bakiri mu kababaro ko kubura uwari Perezida wabo, Dr John Pombe Magufuli ndetse no kwibutsa Perezida Samia Suluhu Hassan ubuvandimwe n’ubucuti ibihugu byombi bifitanye.

Dr Biruta yagize ati “Naje hano nk’intumwa yihariye ya Perezida Kagame nzanye ubutumwa bwa Perezida wa Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania, nabumuhaye ariko twanagize amahirwe yo kuganira ku bufatanye bw’ibihugu byombi ndetse na bimwe mu bibazo byugarije Akarere ka Afurika y’Uburasirazuba.”

Yakomeje agira ati “Ibihugu byombi bifitanye imishinga mu nzego zitandukanye nk’urw’Ingufu aho dufite umushinga w’amashanyarazi wa Rusumo, turi gukorana ku nzira ya Gari ya Moshi kandi muzi ko u Rwanda ruri gukoresha icyambu cya Dar es Salaam mu kujyana ibicuruzwa mu mahanga cyangwa kubizana mu Rwanda.”

Minisitiri Dr Biruta yavuze ko ibihugu byombi bifitanye imishinga y’ubufatanye mu nzego zitandukanye ariko hashobora no gutekerezwa uko iyi mishinga yakwagurwa ikaba myinshi ndetse n’iyatangiye ikihutishwa.

Nyuma yo kwakira ubutumwa bwa mugenzi we, Perezida Suluhu yavuze ko yabwakiranye yombi ndetse amushimira uburyo akomeje kwifuza no kugaragaza ubushake bw’uko ibihugu byombi byabana neza mu bufatanye n’ubuhahirane.

Itangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa Guverinoma ya Tanzania, Gerson Msigwa, rivuga ko Perezida Suluhu yijeje ko igihugu cye cyiteguye gukomeza gukorana neza n’u Rwanda haba mu mishinga isanzwe yaratangiye ndetse n’indi impande zombi zishobora kuganiraho.

Rikomeza rigira riti “Perezida Suluhu yashimiye Perezida Kagame wamwoherereje ubutumwa bwo kumwihanganisha ariko anamwizeza ko Tanzania yiteguye gukomeza gushyira imbaraga mu mubano wayo n’u Rwanda.”

Mu by’ingenzi, Perezida Suluhu yijeje ko bigiye kongerwamo imbaraga ni imishinga ibihugu byombi bihuriyeho ndetse amwizeza ko hagiye gushyirwaho itsinda rihuriweho n’ibihugu byombi mu kwiga uko iyo mishinga yakwihutishwa ahari imbogamizi iryo tsinda rikahagaragaza.

Dr Biruta Vincent ashyikiriza Perezida Samia ubutumwa bwa mugenzi we w'u Rwanda

U Rwanda na Tanzania bifitanye amasezerano byagiye bigirana mu bihe bitandukanye by’umwihariko ku buyobozi bwa Perezida Magufuli [icyo gihe Suluhu Hassan yari Visi Perezida] arimo ayo kubaka uyu muhanda w’ibilometero 532, yashyizweho umukono ku wa 9 Werurwe 2018.

Uretse uyu mushinga wa Gari ya Moshi kandi muri Gashyantare 2017, nibwo hatangijwe umushinga munini wo kubaka urugomero rw’amashanyarazi ku Rusumo ku mupaka w’u Rwanda na Tanzania, bikaba biteganyijwe ko ugomba kuzura utwaye miliyoni 340 z’Amadorali ya Amerika.

Uyu mushinga wagombaga kuba wararangiye mu 2020, ukaza kugenda uhura n’imbogamizi zatumye utarangirira igihe witezweho kuzatanga amashanyarazi angana na megawati 80 (MW 80) ku bihugu bya Tanzania, u Burundi n’u Rwanda.

Inzego zishinzwe ingufu ku mpande zose zitangaza ko uzageza amashanyarazi ku baturage b’ibihugu byose uko ari bitatu barenga miliyoni imwe (1.146.000) ni ukuvuga 5.4% bangana na 520.000 ku Barundi, 4% (467.000) ku Banyarwanda na 0.34% kuri Tanzania.

Umwarimu muri Kaminuza, Umwanditsi w’ibitabo akaba n’Umunyamakuru ndetse wakurikiraniye hafi politiki y’ishyaka rya CCM dore ko yabaye muri Tanzania, Prof Malonga Pacifique, yabwiye IGIHE ko ubutumwa bwa Perezida Suluhu butanga icyizere cy’uko iyi mishinga izahita yihutishwa.

Ati “Ikindi n’ubundi Tanzania nk’igihugu muri ariya masezerano yasinywe na Perezida Magufuli ariko yari yungirijwe na Suluhu, ni ukuvuga ngo n’ubundi Samia yari abizi kuko yari yungirije Magufuli babikorega hamwe nka CCM na Tanzania muri rusange.

Yakomeje agira ati “Ubundi inshuti si iyo musa ni iyo musangira, kuba rero u Rwanda na Tanzania bamaze imyaka bariyemeje gusangira , bafite ubucuti bushingiye ku buhahirane, ku mishinga nk’iyi yungura abanyagihugu b’ibihugu byombi mu buryo bufatika, ni ibintu byo kwishimira.”

Muri Gicurasi 2020 kandi nibwo Sosiyete Nyarwanda ikora ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir, yatangiye gukora ubwikorezi bw’amafi yo muri Tanzania iyerekeza ku masoko y’ibihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU).

U Rwanda na Tanzania byemeranyije gukomeza gushyira ingufu mu mishinga ihuriweho n'impande zombi
Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu ubwo yaganiraga na Minisitiri Biruta
Ibiganiro by'aba bombi byitabiriwe na Ambasaderi w'u Rwanda muri Tanzania, Maj Gen Charles Karamba
U Rwanda na Tanzania bimaze igihe bifitanye umubano mwiza kuva Magufuli wari wungirijwe na Samia yajya ku butegetsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .