00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Suluhu yageze mu Rwanda (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 Kanama 2021 saa 09:34
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yatangiye uruzinduko rwe rw’iminsi ibiri mu Rwanda, rwa mbere ahagiriye kuva muri Werurwe 2021 yatangira kuyobora iki gihugu cyo mu Burasirazuba bw’u Rwanda.

Samia w’imyaka 61 yageze i Kigali mu masaha ya saa tatu z’igitondo. Ku kibuga cy’Indege i Kanombe, yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta.

Mu ruzinduko rwa Samia, byitezwe ko ibihugu byombi bisinyana amasezerano y’imikoranire agamije iterambere mu ngeri zitandukanye.

Ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwe mu Rwanda, Samia araza kwakirwa na Perezida Kagame muri Village Urugwiro bagirane ibiganiro no muri Kigali Convention Centre mu musangiro.

Ku munsi wa kabiri ari nawo wa nyuma w’uruzinduko rwe, byitezwe ko Samia na Kagame bazasura inganda zitandukanye zikorera mu cyanya cyahariwe inganda kiri i Masoro.

Aha i Masoro, hakorera Sosiyete 120 zirimo izitunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi, ibikoresho byifashishwa mu burezi, izitunganya ibindi bikoresho byo mu nganda n’izindi.

Kugeza ubu, iki cyanya kimaze kwinjiza miliyoni 800$ aturutse mu bicuruzwa byoherezwa mu mahanga mu gihe cyahanze imirimo 13.000.

Indege y'Ikigo gikora ubwikorezi bwo mu kirere cya Tanzania, Air Tanzania, yagejeje Perezida Suluhu Hassan wa Tanzania mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, aho ari mu ruzinduko rw'iminsi ibiri
Perezida Suluhu yageze i Kigali mu ndege yo mu bwoko bwa Airbus A220-300 y'Ikigo cya Air Tanzania, gikora ubwikorezi bw'ingendo zo mu kirere muri icyo gihugu
Ubwo Perezida Suluhu yururukaga indege yari imugejeje ku kibuga cy'indege cya Kigali
Perezida Samia Suluhu Hassan yageze i Kigali mu ruzinduko rwe rw'iminsi ibiri mu Rwanda
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Dr Vincent Biruta, niwe wakiriye Suluhu ubwo yageraga i Kanombe
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Dr. Vincent Biruta yari ayoboye itsinda ryakiriye Perezida Suluhu
Ubwo Perezida Suluhu yari amaze kwakirwa ku kibuga cy'indege cya Kigali
Perezida Suluhu Hassan yahawe ikaze na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Dr. Vincent Biruta
Perezida Suluhu Hassan n'itsinda rye, bagiranye ibiganiro bigufi na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Dr. Vincent Biruta, mbere yo kuva ku kibuga cy'indege cya Kigali
Perezida Suluhu Hassan yasinye mu gitabo cy'abashyitsi ku kibuga cy'indege cya Kigali
Nyuma y'ibiganiro bigufi, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Dr. Vincent Biruta, yaherekeje Perezida Suluhu ku modoka zamukuye ku kibuga cy'indege
Abashinzwe umutekano bwite wa Perezida wa Tanzania, Suluhu Hassan, biganjemo abagore, nibo bamuhaye ikaze mu modoka yamukuye ku kibuga cy'indege cya Kigali
Imodoka yo mu bwoko bwa Range Rover niyo yavanye Perezida Samia Suluhu ku Kibuga cy'indege cya Kigali

Amafoto: Kigali Today


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .