Perezida Ouattara yakiriye Mushikiwabo amwizeza kumushyigikira muri OIF

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 11 Nzeri 2018 saa 11:10
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Côte d’Ivoire Alassane Dramane Ouattara, yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo, mu gikorwa arimo cyo gushaka abazamushyikira mu matora y’Umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF).

Mushikiwabo ariyamamariza kuyobora Ubunyamabanga Bukuru bw’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa.

Nyuma y’ibiganiro Minisitiri Mushikiwabo yagiranye na Perezida Ouattara kuri uyu wa 10 Nzeri 2018, yatangaje ko baganiriye ku byo yazashyira imbere byatuma OIF igera ku bikorwa bifatika.

Binyuze ku rukuta rwa Twitter akoresha yiyamamaza Mushikiwabo yagize ati “Umuhuro w’ingenzi yagiranye na Perezida Ouattara i Abidjan, yagiriye inama umukandida Louise Mushikiwabo yo kugira igenabikorwa rishingiye ku ntego zihamye kandi zagirira akamaro ibihugu bya OIF, kuko kuri we nta bikorwa bifatika irageraho”.

Amatora ateganyijwe mu Nteko Rusange ya OIF izabera Erevan muri Arménie ku wa 11-12 Ukwakira 2018.

Louise Mushikiwabo kandi yanyuze muri Niger kuwa 8 Nzeri 2018, nyuma y’umunsi umwe avuye muri Tunisie. Aha hose yagiranye ibiganiro n’Abakuru b’Ibihugu, ku byerekeye kandidatire ye.

Minisitiri Mushikiwabo amaze amezi agera kuri atatu azenguruka mu bihugu byinshi, ku migabane itandukanye, agenda agirana ibiganiro n’abakuru b’ibihugu bigize OIF, bakamwereka ko bamushyigikiye.

Mu kwiyamaza kwe, yagaragaje ko atorewe kuyobora OIF, ibyo ashyize imbere ari ukuzamura ururimi rw’Igifaransa, guhanga imirimo mu rubyiruko, kongerera Umuryango icyizere ugirirwa hakabaho no gusangizanya ubunararibonye.

Kuva umwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa OIF washyirwaho mu 1997, uyu muryango umaze kuyoborwa n’abantu batatu barimo Umunya-Misiri, Boutros Boutros Ghali; Umunya-Sénégal, Abdou Diouf n’Umunya-Canada, Michaëlle Jean.

Bagiranye ibiganiro birimo inama z'ibyo yahindura aramutse ageze muri OIF
Minisitiri Mushikiwabo mu biganiro na Perezida Ouattara wa Cote d'Ivoire

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza