Perezida Nyusi yahaye ikaze Abanyarwanda bashaka gushora imari muri Mozambique

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 21 Nyakanga 2018 saa 04:24
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Mozambique, Filipe Jacinto Nyusi, yagaragaje ko umubano w’igihugu cye n’u Rwanda mu bukungu utanga amahirwe yungukira abaturage b’ibihugu byombi ndetse ko abashoramari b’Abanyarwanda bakwifuza kujya gushorayo imari byaborohera.

Kuri iki Cyumweru nk’umunsi wa nyuma w’uruzinduko rwe rw’iminsi itatu mu Rwanda, Perezida Nyusi yitabiriye inama y’Ihuriro ry’abashoramari hagati ya Mozambique n’u Rwanda.

Yavuze ko igihugu cye gifite ubutaka bunini bwikubye inshuro eshatu ubw’u Rwanda, bubereye ubuhinzi bw’umuceri, ibigori, soya, icyayi, ikawa, macadamia n’ibindi.

Uretse mu buhinzi, Perezida Nyusi yavuze ko leta yahaye rugari abikorera mu gushora imari mu by’ingufu ndetse Mozambique ifite intego ko mu 2025 izaba ariyo ya mbere ku Isi mu gucuruza gaz.

Bitewe n’amahirwe yagiye yerekana, yabajijwe uburyo umushoramari yabona ubutaka muri Mozambique, yerekana ko byoroshye mu gihe afite umushinga usobanutse, nta kugorwa kundi kuko avugana na leta gusa.

Yagize ati “Ku kibazo cyo kubona ubutaka, Mozambique ifite amategeko meza agenga ubutaka…Ubutaka ni ubwa leta.”

Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi mukuru wa Merez Petroleum Ltd, Eric Herbez Mutaganda, yashimye uburyo Perezida Nyusi yabijeje ko kubona ubutaka byoroshye.

Yagize ati “Afurika iragenda ifunguka ahantu hose kandi iyo ubonye umukuru w’igihugu aje mu Rwanda nk’uwa Mozambique […] Ikintu cya mbere tubaza nkatwe turi mu rwego rw’ingufu, kugira ngo tubone aho twagurira ubucuruzi, ushaka aho ukorera, ubanza kubaza amategeko y’ubutaka.”

“Wumvise ko yadusubije neza ko ubutaka ari ubw’igihugu, werekanye umushinga wawe bashobora kubikwemerera. Mozambique ni igihugu kigiye kuba icya mbere muri gaz, nibatangira kuyicukura, natwe dukeneye kuba twatangiyeyo gukora ubucuruzi bwo kuyicuruza hariya.”

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, Bapfakurera Robert, yabwiye IGIHE ko uretse kuba bamenye ko ubutaka byoroshye kububona muri Mozambique, hari ubundi bucuruzi abashoramari bafitemo inyungu.

Yagize ati “Hari ibikoresho bitandukanye nka ‘colle’ ikoreshwa mu gukora sima kandi mu Rwanda ntayo tugira, twayikurayo; bafite isukari nyinshi mu gihe hano mu Rwanda tudafite ihagije nubwo dufite uruganda, dushobora gukorana tukagumya kuzana isukari yabo.”

Muri uru ruzinduko kandi Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) n’Ishyirahamwe ry’abikorera muri Mozambique basinye amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye z’ishoramari zirimo ubuhinzi n’ubukerarugendo.

Mozambique iri mu bihugu bizitabira imurikagurishagurisha mpuzamahanga rizatangira i Kigali ku wa 25 Nyakanga rigasozwa ku wa 15 Kanama 2018.

Abanya-Mozambique nabo babwiwe ko u Rwanda ari urwa kabiri muri Afurika mu koroshya ubucuruzi, nabo bakaba bisanga mu Rwanda.

Perezida Nyusi yavuze ko leta yahaye rugari abikorera mu gushora imari mu by’ingufu ndetse Mozambique ifite intego ko mu 2025 izaba ariyo ya mbere ku Isi mu gucuruza gaz
Abikorera bagize umwanya wo kubaza ibibazo no gutanga ibitekerezo
Umuyobozi mukuru wa Merez Petroleum Ltd, Eric Herbez Mutaganda, yashimye uburyo Perezida Nyusi yabijeje ko kubona ubutaka byoroshye
Ku munsi wa nyuma w'uruzinduko rwe mu Rwanda, Perezida Nyusi yitabiriye inama yibanze ku ishoramari
Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga, Louise Mushikiwabo yitabiriye ibi biganiro
Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere, RDB, Clare Akamanzi
Komiseri Mukuru w'Ikigo cy'Imisoro n'amahoro, Richard Tusabe

Amafoto: Rwanda Gov

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza