Perezida Mahmoud Abbas wa Palestine yunamiye inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 16 Nyakanga 2016 saa 10:07
Yasuwe :
0 0

Perezida Mahmoud Abbas umaze imyaka 11 ayobora igihugu cya Palestine, yunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 zishyinguye mu rwibutso rwa Kigali rwubatse ku Gisozi.

Nyuma yo gusobanurirwa mu buryo bw’incamake amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Perezida Mahmoud Abbas yashyize indabo ku mva zishyinguyemo inzirakarengane za Jenoside, nk’ikimenyetso cyo guha icyubahiro imibiri y’abazishyinguyemo.

Urwibutso rwa Kigali rushyinguyemo imibiri isaga ibihumbi 250 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Perezida Mahmoud kimwe n’abandi bakuru b’ibihugu na za Guverinoma bari mu Rwanda, aho bitabiriye inama y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), ikomeje kubera i Kigali kuva kuwa 10 Nyakanga 2016.

Igihugu cya Palestine ni umwe mu banyamuryango b’indorerezi ba AU kuva mu 2013, nkuko byemejwe mu nama ya 21 y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma zigize uwo muryango yabereye i Addis Ababa muri Ethiopia.

Nta mubano udasanzwe uri hagati y’u Rwanda na Palestine, gusa ikizwi ni uko mu mwaka wa 2014 ubwo rwari mu kanama k’Umutekano ka Loni, rwifashe ku myanzuro yabangamiraga Israel igaha Palestine uburenganzira butandukanye.

Amakuru akavuga ko impamvu rwifashe ari uko rwangaga kubangamira inshuti yarwo Israel itajya imbizi na Palestine.

Perezida Mahmoud Abbas wa Palestine yasuye ibice bitandukanye bigize urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Amafoto:Luqman Mahoro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza