Kwamamaza

Magufuli yibukije Ambasaderi Mfumukeko ibimutegereje ku bunyamabanga bwa EAC

Yanditswe kuya 19-08-2016 saa 09:52' na Rabbi Malo Umucunguzi


Perezida wa Tanzania akaba n’Umuyobozi w’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’u Burasirazuba, EAC, Dr John Pombe Magufuli, yasabye Umunyamabanga Mukuru w’uyu Muryango gufasha ibihugu biwugize kwita ku bibazo by’abaturage, ndetse EAC ikirinda ikoreshwa ry’amafaranga atari ngombwa.

Mu kiganiro Perezida Magufuli yagiranye na Ambasaderi Liberat Mfumukeko, kuri uyu wa Kane tariki 18 Kanama mu biro bye i Dar Es Salaam, yamugaragarije bimwe mu bibazo bigikomereye aka karere, birimo amazi meza, ibikorwa remezo, serivisi z’ubuzima n’inganda zishobora gutanga imirimo no kuzamura ubukungu bw’ibihugu.

Perezida Magufuli yagize “Bizaba byiza kurushaho mwe abayobozi nshingwabikorwa ba EAC nimushyira imbaraga mu kumenya ko ibihugu byose bigize uyu muryango byita cyane ku gukemura ibibazo abaturage bafite.”

“Ibi nimushobora kubikora kandi mukagerageza kugabanya ikoreshwa ry’amafaranga mu buryo butari ngombwa, tuzagera kuri byinshi.”

Dr Magufuli yashimye Ambasaderi Mfumukeko wazanye muri EAC gahunda zifatika zigamije gushyira mu bikorwa intego z’Umuryango, harimo kugabanya ingengo y’imari ikoreshwa, gukurura abashoramari no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga ya EAC.

Amb. Mfumukeko ukomoka i Burundi yatangiye inshingano z’Umunyamabanga Mukuru wa EAC muri Mata, asimbuye Umunyarwanda Dr Richard Sezibera wari usoje manda ye.

Mfumukeko yashimye ubufasha bwa Perezida Magufuli ndetse amwizeza kuzakora ibishoboka byose mu nyungu z’Abatuye Afurika y’u Burasirazuba.

Magufuli yakiriye Mfumukeko

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Friday 30 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved