Perezida Magufuli nawe yashimiye Paul Kagame ku bw’intsinzi

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 6 Kanama 2017 saa 08:30
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Tanzania, Dr John Pombe Magufuli yashimiye Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame ku ntsinzi yegukanye mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye ku wa 03 na 04 Kanama 2017.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje ko iby’agateganyo byavuye mu ibarura ry’amajwi bigaragaza ko Paul Kagame w’Umuryango FPR Inkotanyi ari we uza imbere n’amajwi 98.63 %, agakurikirwa na Mpayimana Phillipe umukandida wigenga ufite 0.73 % naho Frank Habineza w’ishyaka Democratic Green Party akagira 0.47 %.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, Perezida Uhuru Kenyatta niwe wabimburiye abandi bakuru b’ibihugu mu gushimira Kagame ku ntsinzi yagize.

Kenyatta uri guhatanira indi manda mu matora azaba tariki 8 Kanama yanditse kuri Twitter agira ati “Ndagushimiye muvandimwe Paul Kagame kuba wongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda. Imana iguhe umugisha, Imana uhe umugisha abanyarwanda.”

Perezida Kagame nawe yahise amusubiza amushimira, nawe amwifuriza guhirwa.

Nyuma y’amasaha abiri gusa Kenyatta ashimiye Kagame, Perezida Dr John Pombe Magufuli wa Tanzania na we yahise yandika kuri Twitter amushimira.

Yagize ati “Ndagushimira Perezida Kagame ku bwo gutorerwa kuyobora u Rwanda indi manda. Mu izina ry’abanyatanzaniya bose, nkwifurije ihirwe.”

Nyuma yo kwandika ayo magambo mu rurimi rw’Igiswahili, Perezida Kagame nawe yahise yandika muri urwo rurimi ashimira Magufuli, anamusaba gukomeza ubushuti n’ubufatanye ku neza y’abaturage b’ibihugu byombi.

Perezida Kagame yanditse ati “Ku bw’abanyarwanda bose no ku bwanjye, ndagushimiye Nyakubahwa Perezida muvandimwe. Ndagusaba gukomeza ubuvandimwe n’ubufatanye muri byose ku bw’iterambere ry’ibihugu byacu.”

Magufuli ntiyarekeye aho yahise asubiza icyifuzo cya Perezida Kagame, amusezeranya gukomeza umubano. Ati “Tuzakomeza guteza imbere umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byacu nko mu bucuruzi n’imibereho y’abaturage bacu. Nshimiye Abanyarwanda.”

Umubano w’u Rwanda na Tanzania ukomeje gutera imbere kuva Magufuli yatangira kuyobora Tanzania mu mwaka wa 2015.

Tariki 6 Mata 2016 Perezida Magufuli na Kagame bafunguye ku mugaragaro ikiraro cya Rusumo n’ibiro bikoreramo abashinzwe gasutamo n’abinjira n’abasohoka ku mpande zombi.

Tariki ya 7 Mata uwo mwaka Magufuli yaje i Kigali kwifatanya n’abanyarwanda mu Kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri Nyakanga 2016, Perezida Kagame nawe yagiriye uruzinduko i Dar es Salaam muri Tanzania. Kugeza ubu, Tanzania ni kimwe mu bihugu bifatiye runini u Rwanda mu bijyanye n’ubucuruzi dore ko 60 % y’ibyo u Rwanda ruvana cyangwa rwohereza hanze binyura ku cyambu cya Dar es Salaam.

Ubutumwa bwa Magufuli kuri Twitter
Ku wa 6 Mata 2016 ubwo Perezida Kagame ubwo yahaga ikaze Magufuli mu rugo rwe ruri i Kayonza akanamuha inka eshanu / Ifoto: Village Urugwiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza