Perezida Kagame yongeye gushyira urubyiruko mu mutima w’ibikorwa bya FPR Inkotanyi

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 16 Ukuboza 2017 saa 07:27
Yasuwe :
0 0

Perezida Kagame akaba na Chairman w’Umuryango FPR-Inkotanyi, yavuze ko urubyiruko rugomba guhabwa ubushobozi n’inshingano rugafatanye n’abakuru mu rugamba rwo gukomeza guteza imbere igihugu no mu myaka iri imbere.

Yabivuze kuri uyu wa Gatandatu ubwo yasozaga Kongere y’Umuryango FPR-Inkotanyi, yari imaze iminsi itatu ibera ku cyicaro cyawo kiri mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Muri iyi nama yahuriranye n’isabukuru y’imyaka 30 ya FPR-Inkotanyi, Umukuru w’Igihugu yavuze ko aya ari mahirwe ku banyamuryango abongerera imbaraga zo kongera kwitanga no gukomeza imbaraga zo kugera ku ntego umuryango wiyemeje.

Yavuze ko ari ngombwa ko Umuryango ukora ibyo ukwiye gukora ukagendana n’igihe kigezweho, kandi buri wese ugeze mu gihugu mu gihe runaka agasanga hari impinduka zabaye ugereranyije n’aho yari agiherukira.

Perezida Kagame yavuze ko kugira ngo ibi bigerweho hakenewe imbaraga z’urubyiruko rufatanyije n’abakuru.

Yagize ati “Ikindi gice ntego ni uguha imbaraga, inshingano n’amahirwe urubyiruko rwacu, urubyiruko rw’u Rwanda kandi tukabashyira mu maboko yabo ko bafite inshingano, bafitiye igihugu, atari ukuba bato gusa, ahubwo bagakura neza bakora neza.”

Yakomeje agira ati “Umusanzu w’abato wiyongera ku wacu twese bakuru urakenewe kandi iyo ubonetse igihugu kirihuta kikagera kure.”

Perezida Kagame yasabye abanyamuryango kuvana imbaraga, imigambi n’ubushake bishya muri iyi nama nkuru hanyuma bagatanga ibyiza byose bibarimo bakabiha igihugu batizigamye.

Ku munsi wa Kabiri w’iyi nama, mu kiganiro cyasuzumaga aho u Rwanda ruva n’aho rwerekeza mu Isi ya none, Dr Clet Niyikiza, yavuze ko aho Isi yerekeza ibihugu bizabasha gutera imbere ari ibizita ku guhanga udushya n’ikoranabuhanga kandi urubyiruko rugahabwa ubumenyi burufasha gukemura ibibazo byugarije rubanda.

Yagize ati “Birasaba ko dutegura abana n’urubyiruko mu buryo ari bo bazakomeza iyo nzira. Tugomba kwita ku kintu cyo gusobanura neza ubumenyi duha abana no kubigisha gucoca ibibazo yaba iby’igihugu n’umuntu ku giti cye. Ubumenyi bwo mu bitabo ntabwo buhagije, ni ukubigisha uko imambo z’ibitekerezo zitegurwa.”

Ibi byanashimangiwe na Dr. Donald Kaberuka, wavuze ko u Rwanda ruzafashwa gutera imbere no kugendana n’igihe kandi hakitabwa ku kubyaza umusaruro icyo abaturage barwo bafite mu mutwe, bigashimangirwa no kumva ko igisubizo kiri hano kitari mu mahanga kuko n’ibyo bihugu bifite ibibazo byabyo.

Perezida Kagame yasabye ko urubyiruko rwubakirwahi ibikorwa bya FPR Inkotanyi
Yashimiye buri wese wagize uruhare mu gutora Komite Nyobozi nshya, yizeza ko izakora inshingano zayo uko bikwiye
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi baturutse mu bice bitandukanye by'igihugu nibo bari bitabiriye iyi kongere
Perezida Kagame aganira n'Umunyamabanga Mukuru, Ngarambe François; Visi Chairman, Bazivamo Christophe n'abakomiseri barimo Uwacu Julienne na Musoni James

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza