Perezida Kagame yitabiriye itahwa ry’umuhanda witiriwe Nelson Mandela i Nouakchott

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 2 Nyakanga 2018 saa 03:54
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame akaba n’Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yifatanyije na Perezida wa Mauritania, Mohamed Ould Abdel Aziz n’uwa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, mu muhango wo gufungura ku mugaragaro umuhanda witiriwe Nelson Mandela mu Mujyi wa Nouakchott.

Uyu muhanda wiswe ‘Mandela Avenue’, uherereye mu Murwa Mukuru Nouakchott, watashywe kuri uyu wa Mbere mu gihe abakuru b’ibihugu bitabiriye Inama ya 31 Isanzwe y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, iri kubera muri icyo gihugu.

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yashimye ibikorwa nk’ibi bikomeje guhesha icyubahiro no kuzirikana Nelson Mandela, avuga ko bigaragaza ko ibyo yakoze byose aharanira amahoro yabikoreraga abaturage ba Afurika yose.

Yagize ati “Twakozwe cyane ku mutima n’uko hari abantu benshi kuri uyu mugabane bakomeje guha icyubahiro Mandela muri iki kinyejana.”

Perezida Ramaphosa yashimiye abanyacyubahiro bitabiriye uyu muhango wo gufungura uyu muhanda witiriwe Mandela anashimira by’umwihariko Perezida Kagame uyobora AU wifatanyije na bo.

Ibikorwa bya Mandela bizahora byibukwa

Nelson Mandela yabaye intangarugero mu guharanira ukwigira kw’Abanyafurika y’Epfo. Yaharaniye ko Abirabura bagira uburenganzira kuva ari umusore, bigeza igihe anafungwa imyaka igera kuri 27 ariko umugambi we ntiyawutezukaho.

Afunguwe, yatorewe kuba Perezida wa Afurika y’Epfo kuva mu 1994-1999. Yatabarutse ku wa 5 Ukuboza 2013.

Nyuma y’itabaruka rye hagaragajwe akababaro kenshi ku Isi yose, Abakuru b’Ibihugu batanga ubutumwa bw’akababaro ku Banyafurika y’Epfo ndetse no ku Isi yose.

Perezida Kagame, Mohamed Ould Abdel Aziz na Cyril Ramaphosa ubwo hafungurwaga umuhanda witiriwe Mandela
Perezida Kagame yitabiriye uyu muhango nk'Umuyobozi wa AU
Perezida Abdel Aziz yavuze ko ari iby'agaciro kwitirira uyu muhanda Mandela
Abantu batandukanye bitabiriye uyu muhango
Aba bakuru b'ibihugu bitatu bafunguye uyu muhanda mu murwa mukuru Nouakchott
Perezida Kagame yaramukije Cyril Ramaphosa n'urugwiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza