Perezida Kagame yitabiriye Inama ya G7 muri Canada

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 Kamena 2018 saa 04:14
Yasuwe :
0 0

Perezida Kagame ari muri Canada aho yitabiriye Inama ya G7 ibaye ku nshuro ya 44. Iyi nama ihuje abayobozi batandukanye baturutse mu mpande zose z’Isi ikaba ibera i Québec muri Canada.

Inama ya G7 ihuza abakuru b’ibihugu na za guverinoma n’abandi bayobozi baturutse mu bihugu biteye imbere kurusha ibindi birimo; Canada, u Bufaransa, u Budage, u Butaliyani, u Buyapani, u Bwongereza, na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ngo bashakire hamwe ibisubizo ku bibazo byugarije Isi.

Nkuko bisanzwe kandi, igihugu cyakiriye iyi nama gitumira abayobozi batandukanye b’ibihugu bitari muri G7 mu ihuriro rusange, aho bigira hamwe bimwe mu bibazo rusange abatuye Isi bagihura nabyo. Uyu mwaka, iri huriro riribanda ku kubaka ubuzima buzira umuze n’iterambere mu miryango, no kubungabunga inyanja n’inkombe zazo.

Ibihugu byatumiwe muri iri huriro rusange birimo: u Rwanda nk’igihugu kiyoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Afurika y’Epfo, Kenya, Senegal, Seychelles, Haiti, Jamaica, Argentina, Vietnam, Bangladesh na Norvège.

Abakuru b’imiryango mpuzamahanga nka Loni, Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF), Banki y’Isi ndetse n’Umuryango w’Ubufatanye mu by’Ubukungu n’Iterambere (OECD) nabo bari mu batumiwe.

Kuri uyu mugoroba, Perezida Kagame arakirwa na Minisitiri w’Intebe wa Quebec, Philippe Couillard, anitabire isangira ryateguwe na Guverineri Jenerali wa Canada, Julie Payette.

Perezida Kagame ari muri Canada aho yitabiriye inama ya G7

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza