00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yitabiriye Ihuriro ryiga ku Iterambere ry’Ubukungu bwa Afurika

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 18 Gicurasi 2021 saa 10:26
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yitabiriye Ihuriro ryiga ku Iterambere ry’Ubukungu bwa Afurika ryateraniye mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa kuri uyu wa 18 Gicurasi 2021.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byanditse kuri Twitter ko iryo huriro ryakiriwe na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, rihuriramo abakuru b’ibihugu na za guverinoma bo hirya no hino ku Isi.

Ryitabiriwe n’abakuru b’ibihugu barimo Perezida Kagame, Perezida Félix Antoine Tshisekedi uyobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat uyobora Komisiyo y’uyu muryango n’abandi.

Ihuriro ryiga ku Iterambere ry’Ubukungu bwa Afurika ryabaye rikurikira Inama Mpuzamahanga yiga kuri Sudani yabaye ejo ku wa 17 Gicurasi 2021, yigiwemo ingingo zitandukanye zirimo uburyo icyo gihugu cyabasha kwikura mu bibazo cyagize nyuma y’imvururu zakurikiye ihirikwa ku butegetsi rya Omar Al-Bashir mu 2019.

Abakuru b’ibihugu baryitabiriye bahuye mu gihe Isi igihanganye n’icyorezo cya Coronavirus ndetse n’ingaruka cyagize ku mibereho y’ikiremwamuntu muri rusange.

Mu mwaka ushize w’ingengo y’imari ubukungu bwa Afurika bwagabanutseho 2.1%, ndetse Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, IMF, kigaragaza ko uyu mugabane ukeneye hafi miliyari $345 kugira ngo ubashe guhangana n’ingaruka zasizwe n’icyorezo.

Mu ihuriro ryabereye mu Bufaransa ku murongo w’ibyigwa harimo no kureba uko icyuho cya miliyari zisaga 300$ cyatewe na COVID-19 ku bukungu bwa Afurika cyazibwa.

Afurika isanzwe ifite amadeni menshi ibereyemo ibihugu bikize aho igice kinini cy’umwenda ibereyemo amahanga kiganje cyane muri Paris Club [irimo ibihugu byinshi bitanga inguzanyo]. Abasesenguzi b’Ubukungu ku Mugabane wa Afurika mu bihe bitandukanye bagaragaje ko hakenewe kugira icyakorwa ngo ibyo bihugu bibe byabisonera cyangwa bibyongerere igihe cyo kwishyura.

Perezida Kagame yitabiriye Ihuriro ryiga ku Iterambere ry’Ubukungu bwa Afurika iri kubera i Paris
Perezida Kagame yitabiriye Ihuriro ryiga ku Iterambere ry’Ubukungu bwa Afurika ryabaye ku wa 18 Gicurasi 2021
Ihuriro ryitabiriwe n'abakuru b'ibihugu na za guverinoma bo hirya no hino ku Isi
Muri iryo huriro harebwe uko ubukungu bwa Afurika bwazahurwa nyuma y'icyuho bwatewe na COVID-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .