Perezida Kagame yinjije Abanyarwanda mu 2018 abasaba kuzibira abashaka gusenya ibyagezweho (Amafoto na Video)

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 1 Mutarama 2018 saa 12:10
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yifurije Abanyarwanda bose umwaka mushya muhire wa 2018, abasaba gukomeza kubaka ubushobozi bwo kurinda ibyagezweho kuko abagamije gusenya ‘bahoraho’.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku Banyarwanda risoza umwaka wa 2017 rinatanga ikaze mu wa 2018, aho yabashimye ku bwitange bagaragaje mu mwaka ushize.

Ati “Ndahamya ko wagenze neza, tukaba twarageze kuri byinshi by’ingenzi kandi ndifuza kubashimira mwese. Ubukungu muri rusange, umutekano, imibereho myiza y’Abanyarwanda n’amatora yaduhuje twese akagenda neza, ibi byose twabigezeho muri uyu mwaka ushize.”

Umukuru w’Igihugu yakomeje ashimira Abanyarwanda avuga ko umwaka wa 2017 usize umubano mwiza mu Banyarwanda, mu Karere ndetse mu mahanga ku Isi, byose ‘byashobotse kubera ubushake n’ubwitange bwacu twese dufatanyije.’

Nk’umukoro wa 2018, Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda gukomeza iyo nzira nziza imaze igihe kitari gito, bagakorera hamwe ku bw’igihugu ariko banarinda ibyagezweho.

Ati “Dukorera hamwe, twiga, dukorera igihugu cyacu kandi ari nako twubaka ubushobozi bwo kurinda ibyo byose tugenda tugeraho ngo hatagira icyasenya ibyo twubaka cyangwa ngo gihungabanye igihugu cyacu. Abashaka gusenya bo bahoraho, ni ngombwa ko batashobora kugira icyo bageraho aho baturuka aho ariho hose n’uburyo bakoresha ubwo aribwo bwose.”

Muri iri jambo, Perezida Kagame yavuze ko nta n’umwe ukwiye gusigara inyuma muri uru rugamba rwo kubaka no kurinda ibyagezweho kuko ntawe bitareba.

Yasoje avuga ko 2018 ukwiye kuba umwaka wo gutera intambwe ndende mu rugendo rw’ubumwe, amajyambere n’umutekano byose ‘birambye’.

Mbere y’uko ageza ku Banyarwanda iri jambo risoza umwaka, Perezida Kagame yari yasabanye n’abari bateraniye kuri Kigali Convention Center, abifuriza umwaka mushya muhire.

Mu kwinjira mu mwaka mushya, mu bice bitandukanye bya Kigali hacanywe ibishashi by’ibyishimo uhereye ku nyubako ya Kigali Convention Center, ku musozi wa Rebero n’uwa Mount Kigali.

Mu ijambo rye risoza umwaka wa 2016 rinatanga ikaze mu wa 2017, Perezida Kagame yari yavuze ko, Abanyarwanda bose bakwiye gukomeza kugira uruhare mu kubaka u Rwanda. Icyo gihe yavuze ko ibyo bisaba gushyiraho gahunda ziteza buri wese imbere.

Naho mu risoza umwaka wa 2015 ryinjira mu 2016, yari yasubije icyifuzo cy’Abanyarwanda basaga miliyoni enye bari banditse amabaruwa bamusaba ko yakongera akiyamamariza kuyobora u Rwanda.

Perezida Kagame asuhuza abitabiriye igitaramo cyo gutangira umwaka mushya
Perezida Kagame asuhuza abitabiriye ubusabane bwo gusoza umwaka wa 2017 no kwinjira mu wa 2018
Perezida Kagame ageza ku banyarwanda ijambo ribinjiza mu mwaka mushya wa 2018
Yagize amahirwe yo kwifotozanya na Perezida Kagame
Ibyishimo byari byinshi ku bitabiriye iki gikorwa
Ikaze mu mwaka mushya wa 2018
Perezida Kagame yavuze ko umwaka wa 2017 usize umubano mwiza mu Banyarwanda, mu Karere n'ahandi ku Isi
Ubu busabane bwitabiriwe n'abantu b'ingeri zitandukanye
Abitabiriye iki gikorwa bari bafite akanyamuneza
Perezida Kagame na Madamu mu busabane bwo kwifuriza Abanyarwanda umwaka mushya muhire wa 2018

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza