00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yijeje gukemura ikibazo cy’abacamanza bakoreshaga mudasobwa zishaje

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 6 Nzeri 2021 saa 11:52
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yijeje abakora mu Rwego rw’Ubucamanza guhabwa mudasobwa zirenga 420 zisimbura izishaje zimaze igihe zikoreshwa n’abacamanza mu kazi kabo ka buri munsi.

Umukuru w’Igihugu yabitangaje kuri uyu wa 6 Nzeri 2021, mu butumwa yageneye abakora mu rwego rw’Ubucamanza n’Abanyarwanda muri rusange ubwo yatangizaga Umwaka w’Ubucamanza wa 2021/2022.

Raporo y’Urwego rw’Ubucamanza y’ibyakozwe mu mwaka ushize, yamuritswe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Ntezilyayo Faustin yagaragaje ko muri rusange hari byinshi byakozwe birimo no kwimakaza ikoranabuhanga muri uru rwego.

Ni raporo igaragaza ko muri urwo rwego, hagombaga gushakwa ibikorwaremezo nkenerwa birimo internet ndetse na mudasobwa aho byari biteganijwe ko hagurwa mudasobwa zigendanwa 290 ariko 158 ni zo zaguzwe.

Mu zindi mbogamizi zagaragarijwe Umukuru w’Igihugu nk’izatumye Urwego rw’Ubucamanza harimo icyorezo cya Covid-19, cyakomeje kubangamira imikorere y’inkiko isanzwe n’ubwo ikoranabuhanga ryafashije mu gutuma imanza zimwe na zimwe zikomeza kuburanishwa ababuranyi bataje ku nkiko.

Dr Ntezilyayo yagize ati “Ubwiyongere bw’imanza n’ingengo y’imari idahagije by’umwihariko mu gushakira inkiko aho gukorera no kugura mudasobwa zigendanwa (Laptops) zikwiye abakozi bose cyane cyane muri ibi bihe by’icyorezo cya Covid-19, aho abakozi basabwaga gukorera mu rugo ni bimwe mu byatumye umusaruro utagerwaho uko wari witezwe.”

Perezida Kagame yavuze ko kwimakaza ikoranabuhanga mu gutanga serivisi bishobora kurushaho gutanga umusaruro wifuzwa bityo Abaturarwanda bagakomeza kubona ubutabera.

Ati “Muri iri koranabuhanga, nagira ngo ngire icyo mvugaho, ikoranabuhanga rishobora kurushaho gukoreshwa cyangwa gukoreshwa neza, ndetse ibyangombwa byose bikaboneka […], bambwiye ko za Computers [mudasobwa] mukoresha bamwe, nyinshi biragaragara ko hano mu mibare mbona ni 420 n’izindi zifitwe n’abacamanza ko zishaje cyane ku buryo ibigeze mu gihe tugezemo bidashobora kubikora.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko ikibazo cya mudasobwa zidahagije kigomba guhita kibonerwa umuti mu bihe bya vuba kandi ko u Rwanda rwubatse ibikorwaremezo bifasha mu ikoranabuhanga.

Ati “Ndagira ngo aba bacamanza twabafasha kugira ngo iki kibazo gikemuke, ubwo ndabwira n’ababishinzwe by’umwihariko Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo ndibwira ko ubu yanyumvise kandi ndashaka ko tubikorana n’abo bireba.”

Yakomeje agira ati “Hari ubushobozi bwinshi igihugu cyacu kimaze kugeraho ariko bisa nk’aho bititabirwa cyangwa bidakoreshwa mu Rwanda, kandi ariho bikwiye kuba bihera. Ndagira ngo rero icyo kibazo tugikemure n’ibindi byaba bifitanye isano n’iki kibazo.”

Inkiko z’u Rwanda zisanzwe zikoresha ikoranabuhanga kuko mu 2016 aribwo hatangiye gahunda y’Uburyo bw’Ikoranabuhanga Bukomatanyije mu Micungire y’Imanza (IECMS: Integrated Electronic Case Management System) ituma abagana inkiko bahabwa serivisi bitabaye ngombwa ko bahura imbonankubone n’umukozi w’urukiko.

Perezida Kagame yavuze ko iyo gahunda nayo yagaragayemo ibibazo ariko bigomba gukemurwa kugira ngo serivisi zitangwa n’Urwego rw’Ubucamanza zirusheho kunozwa.

Ati “Bambwiye ko IECMS nayo ifite ibibazo […], ndifuza ko byakemuka ndetse byaba ngombwa n’ubushobozi bushobora gukoreshwa byihutirwa.”

Perezida Kagame yashimye ko kugeza ubu, ubumenyi n’ubushobozi bw’abakora mu Rwego rw’Ubucamanza bigenda byiyongera umunsi ku munsi bigafasha mu kurushaho kunoza inshingano zarwo.

Perezida Kagame yavuze ko ibikorwaremezo bifasha abakora mu Rwego rw'Ubucamanza kunoza serivisi batanga bakwiye kubihabwa
Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Dr Ntezilyayo Faustin, yavuze ko hakiri imbogamizi mu ikoreshwa ry'ikoranabuhanga mu Rwego rw'Ubucamanza

Amafoto: Niyonzima Moïse

Video: Kazungu Armand


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .