Abinyujije ku rubuga rwa X, Perezida Kagame, yatangaje ubutumwa bwo kwifatanya n'Umwami Mohammed VI, avuga ko abaturage b'u Rwanda na we ubwe bifatanyije n'abaturage ba Morocco.

Yagize ati “U Rwanda rwifatanyije n’umuryango w’i bwami ndetse n’abaturage bo mu bwami bwa Morocco muri ibi bihe bitoroshye.”

Princess Lalla Lotafa yitabye Imana ku wa 29 Kamena 2024 afite imyaka 78.

Biteganyijwe ko umuhango wo kumushyingura uzabera mu muhezo mu Ngoro y'i Bwami ya Dar Al Makhzen.