Perezida Kagame yihanganishije abanya-Tunisie babuze Perezida wabo

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 25 Nyakanga 2019 saa 03:50
Yasuwe :
0 0

Perezida Kagame yihanganishije umuryango, Guverinoma n’abaturage ba Tunisie, babuze Perezida wabo Beji Caïd Essebsi, witabye Imana kuri uyu wa Kane nyuma y’iminsi yari amaze arwaye bikomeye.

Abinyujije kuri Twitter, Umukuru w’Igihugu yagize ati “Mbabajwe no kumenya urupfu rwa Nyakubahwa Beji Caïd Essebsi, Perezida wa Tunisie akaba n’umunyapolitiki w’igihe kirekire wubashywe muri Afurika. Twihanganishije umuryango we, Guverinoma n’abaturage ba Tunisie”.

Perezida wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat, nawe yihanganishije abanya-Tunisie agira ati “Mfite agahinda kenshi ko kumenya urupfu rwa Perezida Beji Caïd Essebsi, wa Tunisie kuri uyu wa 25 Nyakanga. Nihanganishije umuryango we, abaturage na Guverinoma ya Tunisie”.

Mohamed Beji Caid Essebsi, w’imyaka 92, Ibiro bye nibyo byatangaje ko yashizemo umwuka azize uburwayi. Umuhungu we yari yaraye atangaje ko se arwaye bikomeye ku buryo yahise ashyirwa mu bitaro.

Essebsi ni umwe mu bantu bakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu kuba Tunisia ari igihugu kigendera kuri demokarasi kuva mu 2011. Mu kwezi gushize nabwo yari yashyizwe mu bitaro kubera uburwayi bwa hato na hato.

Kuva yava mu bitaro tariki ya 1 Nyakanga 2019 kugeza uyu munsi yitabyeho Imana, yagaragaye mu ruhame inshuro ebyiri gusa.

Yagiye ku butegetsi nyuma yo guhirika Zine El Abidine Ben Ali mu 2011, igikorwa cyakurikiye impinduramatwara mu bindi bihugu by’Abarabu nka Libya na Misiri.

Yapfuye mu gihe igihugu cye cyiteguraga amatora y’Abadepite azaba tariki ya 6 Ukwakira, agakurikirwa n’ay’Umukuru w’Igihugu ku ya 17 Ugushyingo 2019. Ni amatora ya gatatu agiye kubaho muri Tunisia kuva mu 2011 aho abaturage batora mu bwisanzure.

Perezida wa Tunisia, Mohamed Beji Caid Essebsi, yitabye Imana kuri uyu wa Kane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza