00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yifurije Abayisilamu umunsi mwiza wa Eid al-Fitr

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 13 Gicurasi 2021 saa 04:15
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yifurije Abayisilamu umunsi mukuru mwiza wa Eid al-Fitr wabaye kuri uyu 13 Gicurasi 2021 ku Isi hose nyuma y’iminsi 30 bari bamaze mu gisibo gitagatifu cya Ramadan.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta we rwa Twitter, Umukuru w’Igihugu yifurije Abayisilamu kugubwa neza no kurangwa n’ibyishimo kuri uyu munsi.

Ati “Umunsi mwiza wa Eid al-Fitr ku Bayislamu bose mu Rwanda no ku Isi. Tubifurije kugubwa neza mu mahoro n’ibyishimo. Eid Mubarak!”

Igisibo cya Ramadan cyatangiye ku itariki 13 Mata. Abayisilamu bari hirya no hino ku Isi bizihije Umunsi Mukuru w’Ilayidi ndetse abo mu Rwanda bazindukiye kuri Stade ya i Kigali i Nyamirambo mu isengesho bakoreye hamwe ari 500 kubera ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

Ku Ilayidi Abayisilamu benshi bajya mu isengesho rya kare mu gitondo, kuri bo ni umugenzo kwambara imyenda mishya, kurya ibiryo biryoshye no gusubiramo isengesho ryitwa takbeer. Mbere y’isengesho ry’Ilayidi, Abayisilamu basabwa gutanga imfashanyo yitwa zakaat al fitr yo gufasha abakene.

Perezida Kagame yifurije Abayisilamu mwiza wa Eid al-Fitr / Ifoto: Village Urugwiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .