Kwamamaza

Perezida Kagame yibukije Abanyarwanda kugira amahitamo mazima batihakana u Rwanda

Yanditswe kuya 3-10-2015 saa 20:16' na Philbert Girinema na Murindabigwi Meilleur


Umukuru w’Igihugu mu butumwa yagejeje ku Banyarwanda basaga ibihumbi bine Magana atatu bari bitabiriye Rwanda Day mu Buholandi, yabasabye kugira amahitamo mazima agamije iterambere ry’igihugu, birinda ikintu cyose cyatuma bihakana u Rwanda.

Perezida Kagame yatangiye ashimira abantu bose bitabiriye Rwanda Day mu Buholandi, baturutse mu bice bitandukanye yaba abavuye mu mahanga n’abavuye mu gihugu imbere. Yanashimiye inshuti z’u Rwanda zaje kwifatanya n’abanyarwanda.

Yavuze ko mu gutegura Rwanda Day, kuri ubu yizihijwe ku nshuro ya karindwi aho muri rusange imaze kwitabirwa n’abarenga ibihumbi 30, ikiba kigamijwe ari ugushyira imbaraga hamwe, aho umusanzu wa buri munyarwanda uba ukenewe mu kubaka igihugu, mu guhindura amateka y’igihugu kikava uko cyari kimeze mu bihe byashize kigatera imbere uko byifuzwa.

Yatanze urugero ku gihugu cy’u Buholandi avuga ko ari igihugu kitari kinini cyane ariko giteye imbere ku Isi hose, yavuze ko yaba mu ikoranabuhanga n’ibindi buri muturage wese ageze ku rwego ruhanitse.

Ati “ Ntabwo amajyambere agendera ku buryo igihugu kingana, bigendera ahubwo ku kuntu igihugu giteye, mu myumvire, mu bushake, no mu mikorere.”

Yavuze ko u Rwanda rukeneye kubaka ubushake no kubaka imbaraga zatuma rugera aho hose.

Perezida Kagame yakomeje agaragaza ko "Ufashe aho u Rwanda ruvuye ukajya aho rugeze, nabyo ubibonamo ibishoboka, mu guhindura ubuzima bw’abantu."

Yagaragaje kandi ko intambwe y’u Rwanda yigaragaza ati “ Ukuri kurivugira, iyo ukwirengagije cyangwa ugashaka kugutwikira ngo kutaboneka, ukuri kuranga kukigaragaza. Ukuri njye mbona ni intambwe ndende tumaze gutera muri iyi myaka 21 ishize kandi iyo ntambwe igaterwa tunaturuka ahantu habi cyane.”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko Abanyarwanda bakwiye kumenya Isi batuyemo ati “ Isi dutuyemo irireba ntabwo ikureba, ikureba hari icyo ishaka kukuvanamo.”

Yavuze ko gutera intambwe nk’iyo u Rwanda rumaze gutera ruvuye mu bihe bikomeye bya Jenoside ari akazi gakomeye, rukesha ‘gushaka kubaho uko rushaka aho gushaka kubaho uko undi agushakira.’

Abanyarwanda bakwiye kugira amahitamo mazima

Umukuru w’Igihugu yasabye Abanyarwanda kugira amahitamo mazima ababereye nk’Abanyarwanda.

Yagize ati “ Udashaka kubaho uwo ntabwo ndi kumwe nawe. Utegereje ko abandi bamushakira uko abaho, abo turabafite benshi haba mu Rwanda no muri Afurika […] niyo mpamvu Afurika n’u Rwanda mu bihe bitari ibya kera usubije amaso inyuma ukareba mu myaka 50 ishize ukavuga uti, Abanyafurika ntabwo bashakaga kubaho? Bagomba kuba barabishakaga ariko uko abandi bashaka ko babaho.”

Icyumba cy'inama "Amsterdam RAI cyari cyakubise cyuzuye mu buryo byagaragariraga buri wese ukuntu kuri iyi nshuro Rwanda Day yitabiriwe cyane kurenza mu bindi bihe byabanje

Yavuze ko mu myaka 50 ishize, ibihugu bimwe bikize ku Isi byari ku rwego rumwe na Afurika n’u Rwanda ariko ubu u Rwanda rukaba rukiri aho rwari muri icyo gihe.

Ati “ Njye iyo mbitekereje, igisubizo mfite twakomeje gutegereza utubeshaho. Uko yashakaga ni uku turi.”

Yashimangiye ko ‘kugira ngo u Rwanda rukomeza rutere intambwe, rugomba kwihitiramo uko rubaho.’

‘Wihakana u Rwanda rukakugumamo’

Perezida Kagame yakomeje avuga ko umuntu yihakana u Rwanda rukamugumamo wanze cyangwa ubikunze.

Yakomeje avuga ko kwitabira Rwanda Day bimushimisha kuko bimuha umwanya wo kuganira n’ababa mu mahanga, anavuga ko ababa mu mahanga abahaye ubutumire bwo kugaruka mu Rwanda, ndetse ko ‘n’uwaba yarahemukiye u Rwanda, icyo cyaha twakimubabarira tuti uyu ni uwacu.’

‘Abashaka bataha mu Rwanda’

Umukuru w’Igihugu yavuze ko ibihugu by’amahanga bikomeje kuganwa n’abantu batandukanye, ko hari igihe kizagera ababayo mu buryo bufifitse bakisanga batagifite uburenganzira bwo kuhaba.

Ahereye kuri ibyo, yashishikarije Abanyarwanda baba mu mahanga, ko abashaka bafata iya mbere bagataha mu rwababyaye.

Yakomeje avuga ko umuntu icyo yaba yarakoze mu gihugu, nta muntu n’umwe u Rwanda rwaheza hanze nk’uko byabayeho mbere.

Urubyiruko…

Yabwiye urubyiruko ko igihugu kibatezeho byinshi kuko ari bo Rwanda rw’ejo mu gihe kiri imbere bazaba bahanzwe amaso.

Ati “ Kugira ngo urubyiruko mushobore kuzuza izo nshingano bizaturuka mu buryo mwirera, cyangwa murerwa. Nta bantu bashobora gutera imbere badafite umurongo wo gukurikiza.”

Iterambere ry’u Rwanda...

Yavuze ko abaturage bavuye muri Nyakatsi bakabona Mitiweli zibavuza, bakabona amashuri, ko umubare w’abana wiga mu Rwanda nta kindi gihugu kiruta icyo muri Afurika gifite uwo mubare.

Yabwiye abitabiriye Rwanda Day ko ashobora kubabwira ibintu 10 u Rwanda rwateyeho imbere kurusha ibindi bihugu byinshi ku Isi, atanga ingero zo kuba Imfu z’abana zari ziriho mu myaka ishize zaragabanutse cyane, ibintu bitigeze biba ahandi hose ku Isi.

Yakomeje atanga ingero zo kuba bwa mbere Abanyarwanda babasha guhinga, bakeza bagasagurira amasoko, ubu bafite umutekano ndetse n’umubare w’abagore mu bikorwa bifitiye igihugu akamaro nta handi biri.

Yavuze ko ibi ari ubushakashatsi bwakozwe n’abandi atari ibye ku giti cye ati “Ibi sinjye wabikozeho ubushakashatsi, ndavuga ibyandikwa n’abandi.”

Usibye ijambo rya Perezida Kagame, Abanyarwanda mu mahanga n’abandi bari baturutse mu Rwanda, bahuriye mu imurika ry’ibikorwa bitandukanye by’ibigo bya leta n’ibyigenga mbere y’ibiganiro byatanzwe n’abayobozi banyuranye mu nzego z’u Rwanda, buri umwe agaraza icyerekezo cy’igihugu mu rwego ayobora.

Mu batanze ibiganiro harimo Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, James Musoni, Minisitiri mu biro bya Perezida wa Republika, Venantie Tugireyezu, Minisitiri w’Uburezi, Dr Papias Musafiri, Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana.

Abanyarwanda baba mu mahanga n’inshuti z’u Rwanda banahawe kandi umwanya uhagije wo kuganira na Perezida Kagame bamubaza ibibazo bitandukanye ndetse n’ibyifuzo byose biganisha ku cyerekezo cy’u Rwanda rubereye buri wese.

Nyuma yo gukora indendo ndende muri za bisi nini bava mu bihugu bitandukanye bagana mu Buholandi mu rwego rwo kwitabira Rwanda Day, hano barimo bururuka...
Inshuti z'u Rwanda nazo zari zabukereye...

Urukumbuzi rwari rwinshi kuri bamwe...

Ambasaderi Karabaranga Jean Pierre ageza ijambo ry'ikaze ku bitabiriye Rwanda Day mu gihugu akoreramo
Ibyishimo byabasaze...

Bahawe rugari babaza ibibazo ndetse batanga n’ibitekerezo...

Minisitiri w'Ibikorwaremezo James Musoni ubwo yari mu kiganiro hagati y'abitabiriye Rwanda Day na bamwe mu bayobozi bo muri guverinoma
Sangwa Rwabuhihi ari mu batanze ikiganiro cyiswe "Bridging Generations" cyibanze ku ruhare rwa buri wese, umuto n'umukuru, mu kubaka igihugu.
Sophia Nzayisenga ari gukora mu murya w'inanga nk'uko se Kirusu Thomas yabigenzaga, Ati "Kera nta mwari cyangwa umutegarugori wacurangaga inanga ariko kuri ubu natwe twahawe ijambo..."
Umuhanzikazi Teta ari mu bataramiye abitabiriye Rwanda Day
Suzanne Nyiranyamibwa, mushiki wa Pasteur Bizimungu, ubwo yarimo ageza ku Mukuru w'Igihugu impano yamugeneye

Ibigo bitandukanye bya leta birimo BDF, BRD, RHA n’ibindi byinshi ndetse na bimwe mu by’abikorera ku giti cyabo byamuritse ibyo bikora...

Inkuru bifitanye: Uko igikorwa cya Rwanda Day mu Buholandi cyagenze umunota ku wundi (Amafoto)

Girinema Philbert i Kigali na Murindabigwi Meilleur i Amsterdam


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Friday 12 August 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved