Yabitangaje kuri uyu wa 28 Mata 2024 mu nama idasanzwe ya World Economic Forum, mu kiganiro cyagarukaga ku cyerekezo gishya kigamije iterambere mpuzamahanga ridaheza.
Perezida Kagame yagaragaje u Rwanda rwagize amateka ashaririye arimo na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye abarenga miliyoni ariko n’ubukungu bw’igihugu burahatikirira, bwubakwa bihereye kuri zeru.
Perezida Kagame yavuze ko urebye imiterere y’u Rwanda n’aho ruherereye ari ngombwa guhora ushyize umutima ku ntego n’icyerekezo cy’ahazaza.
Yagaragaje ko ubukungu budaheza budakwiye kumvikana nk’ijambo ryiza rifite igisobanuro kinogeye amatwi gusa ahubwo u Rwanda rwahereye ku ngorane z’amateka rwanyuzemo, rwirebera mu ishusho y’umugabane wa Afurika n’ibyo rushobora kuwungukiramo.
Ati “Iterambere ry’ubukungu twagezeho kandi dukomeza kubona rituruka ku byo dukora mu gihugu ubwacu ariko tukanareba ibyo dushobora gufatanya n’imiryango y’ubukungu itandukanye turimo cyangwa dufatanya na yo, ariko urebye aho u Rwanda rwavuye n’aho rugeze uyu munsi, bishobora kongera icyizere ko abantu bagira n’intego n’icyerekezo byagutse by’aho Isi iva n’aho igana ndetse n’aho Afurika yerekeza.”
Kuva mu 1994 kugeza ubu, ubukungu bw’u Rwanda bwagiye buzamuka ku muvuduko urenze 7% ndetse imibare ikomeza kwerekana ko izamuka rizaguma kuri icyo gipimo.
Perezida Kagame yavuze ko hari byinshi byakozwe mu guteza imbere imibereho myiza n’ubukungu by’Abanyarwanda birimo kubazamurira ubumenyi n’ubushozi ndetse no guteza imbere ikoranabuhanga.
Ati “Ku bitureba rero, icya mbere ni ugushyira abaturage ku isonga mu byo dukora byose. Ibi bisobanuye ko dukora ishoramari rihambaye mu kubaka ubushobozi bw’abaturage bacu, byaba mu bwuryo bwo kubuzamura ariko no kubaka urubuga ku buryo tubasha kugira urwo ruhare mu mibereho myiza n’iterambere ryabo.”
Yakomeje ati “Twakoze ishoramari mu burezi, mu buzima ariko hejuru ya byose ikoranabuhanga twaryibanzeho turiteza imbere muri gahunda z’uburezi n’ubuzima. Nko muri serivisi z’ubuzima twatangiye gukoresha drones aho uzasanga zitanga serivisi z’ubuvuzi mu bitaro biherereye mu bice by’icyaro.”
Yahamije ko “U Rwanda twavuye mu rupfu mu myaka 30 ishize, ubu dufite ubuzima kandi turakoresha imbaraga, dushora imari mu baturage bacu, mu kubazwa ibyo dukora, imiyoborere twimakaza kandi tugasangiza umugabane wose.”
Mu 1994 umunyarwanda yinjizaga 111$ mu gihe kuri ubu imibare igaragaza ko yinjiza 1040$ ku mwaka.
Mu bwenge buhangano u Rwanda ntirwasigaye
Perezida Kagame yatangaje ko uko ikoranabuhanga rigenda ritera imbere u Rwanda na rwo rukomeza kurishoramo imari kugira ngo rudasigara inyuma mu iterambere.
Ati “Ndavuga ibyo gushora imari mu burezi, ikoranabuhanga n’ubuzima ariko bikanahurizwa hamwe n’iryo koranabuhanga twashoyemo imari. Ikoranabuhanga rigenda ritera imbere rikagera ku yindi ntambwe ihambaye ari na yo mpamvu tuvuga ubwenge buhangango [Artificial Intelligence] ariko no muri iyo ngeri u Rwanda ntabwo rwasigaye inyuma na ho tuhashora imari nk’uko tuyishora mu buhinzi tubuteza imbere ngo twihaze mu biribwa ndetse n’uburyo twabihuza n’umugabane wose.”
Yanagaragaje ko isoko rusange rya Afurika ari na ryo rigari ryabayeho ku Isi ari indi ntambwe yatewe mu guteza imbere ubukungu budaheza muri Afurika.
Ati “Ubu turi gukora ku buryo riba impamo koko, imbogamizi zikibangamiye umugabane wa Afurika ngo wishyire hamwe zigenda zikurwaho, ariko bisaba igihe gusa biri kugenda bigerwaho.”
Perezida Kagame yavuze ko ubu hari ibimenyetso bigaragara ko umugabane wa Afurika watangiye gutera intamwe mu kunga ubumwe, bitandukanye na mbere aho wasangaga bari mu bibazo by’urudaca.
Yagaragaje ko ibihugu bya Afurika byiganjemo ibiri kwerekeza mu bifite ubukungu buciriritse ku bwinshi ndetse ko mu gihe gito kiri imbere ari ho hazaba hari ibihugu byinshi biri muri iki cyiciro
Ati “Ubu Afurika yishyize hamwe, iri gutera imbere, ibihugu bitandukanye bifite izamuka ry’ubukungu rishimishije kandi ntibyava ku busa ahubwo ni ku mbaraga Abanyafurika bakoresha rero ni ingenzi cyane Isi ibona Afurika nk’umugabane ufite ijambo haba mu bya politike, ubukungu n’ibindi.”


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!