00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri ikuraho cyangwa ikagumishaho Guma mu Rugo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 Nyakanga 2021 saa 06:44
Yasuwe :
0 0

Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri yitezwemo ingamba nshya zigamije gukumira ikwirakwira rya Covid-19 ikomeje gukaza umurego mu gihugu.

Iyi nama niyo iza kwanzurirwamo niba Guma mu Rugo iherutse gushyirwaho mu Mujyi wa Kigali n’uturere umunani ikomeza cyangwa ikurwaho ibikorwa bigasubukurwa.

Ibaye kandi mu gihe ubwandu mu gihugu bukomeje kwiyongera aho nibura uhereye ku wa 23 Nyakanga kugera ku wa 29 Nyakanga, ni ukuvuga mu minsi irindwi ishize, abantu 7492 banduye. Ni mu gihe abamaze gupfa bishwe na Covid-19 muri iyo minsi ari 83.

Kugeza uyu munsi, mu bitaro harimo abantu 61 barembye, bigaragaza ubukana iki cyorezo gifite.

Perezida Kagame yayoboye Inama y'Abaminisitiri yitezwemo ingamba nshya zo kwirinda Covid-19
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi JMV aganira na mugenzi we w'ubuhinzi, Dr Mukeshimana Geraldine
Iyi nama yitezwemo ingamba nshya zo kwirinda Covid-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .