Perezida Kagame yavuze ku bimukira n’icyatumye u Rwanda rwemera kwakira abazava muri Libya

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 16 Mutarama 2018 saa 07:35
Yasuwe :
0 0

Mu mpera z’umwaka ushize Guverinoma y’u Rwanda yemeye gufasha gusubiza iwabo no kwakira bamwe mu bimukira bahuraga n’akaga ko gucuruzwa nk’abacakara muri Libya, abandi bakagwa mu nyanja bashaka kwerekeza i Burayi.

Mu nama y’Igihugu y’Umushyikirano ku nshuro ya 15 Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yatangaje ko mu ntangiriro z’uyu mwaka ari bwo abimukira ba mbere mu mubare u Rwanda rwemeye kwakira bazagera mu gihugu.

Kuri uyu wa Kabiri ubwo Perezida Kagame yakiraga abahagarariye ibihugu byabo ndetse n’imiryango Mpuzamahanga mu Rwanda mu isangira ritangiza umwaka, yabashimiye, anaha ikaze abashya batanze impapuro zibemerera guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda uyu munsi.

Yavuze ko umwaka ushize wari mwiza ku Rwanda kandi hari byinshi bimaze kugerwaho mu nzego zinyuranye nubwo urugendo rukiri rurerure kubera ibibazo bikeneye imbaraga z’ubufatanye bw’umugabane wa Afurika n’Isi yose ngo bikemuke.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko icya mbere cyo kwitabwaho ari ikibazo cy’abimukira b’Abanyafurika muri Libya n’ahandi gikwiye kuvugutirwa umuti na buri wese.

Yavuze ko u Rwanda rwababajwe no kuba hari bamwe mu bimukira bahuraga n’akaga ko kugurishwa nk’abacakara, rufata iya mbere mu gushaka ibisubizo birimo no kwakira bamwe.

Yagize ati “Ikibazo cy’abimukira bari muri Libiya cyadukoze ku mutima. U Rwanda rwiteguye kwakira ababishaka bose muri bo, ari abashaka kuza hano ndetse n’abifuza kuhanyura gusa.”

Yakomeje avuga ko kwemera kwakira abimukira atari ibigoye ku Banyarwanda kuko amateka yabo abigisha neza icyo kubaha ikiremwamuntu bivuze no kutagira urwitwazo ubuto bw’igihugu ngo abaturage bacyo bakomeze kubaho mu buzima butabakwiriye.

Yagize ati “Ni ibintu kuri twe byoroshye kuvuga no kubikora kuko amateka yacu yatwigishije. Mu myaka 25 ishize abayobozi b’iki gihugu bavugaga ko igihugu ari gito kidashobora kwakira abana bacyo, ariko ‘nta gihugu gishobora kuba gito ngo kinanirwe kwakira abaturage bacyo.”

Ubwo u Rwanda rwafataga icyemezo cyo kwakira abimukira, Minisitiri Mushikiwabo, nawe yagize ati “Amahame ya politiki yacu n’amateka Abanyarwanda benshi banyuzemo mu myaka myinshi batagira igihugu bita iwabo, byatumye iki gihugu cyumva impunzi, abimukira, abatagira aho baba … Abanyafurika bari kugurishwa muri Libya: U Rwanda ni ruto ariko tuzagerageza kubabonera umwanya!”

Perezida Kagame yongeyeho ko u Rwanda ruzakomeza gukorana n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Leta zitandukanye n’imiryango inyuranye mu gukemura iki kibazo no guharanira ko kitasubira.

Mbere yo gusangira n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, Perezida Kagame yakiriye impapuro zemerera ba Ambasaderi 10 barimo uwa Mali wa mbere iki gihugu kigize mu Rwanda n’uwa Ethiopia ugiye kugira icyicaro bwa mbere mu Rwanda.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Mushikiwabo, yavuze ko u Rwanda rwishimira kuba abahagarariye ibihugu byabo i Kigali bakomeje kwiyongera binyuze muri Ambasade nshya zifungurwa ndetse n’abaruhagarariye mu mahanga bagakomeza kwiyongera.

Yagize ati “Abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda bakomeje kwiyongera cyane kandi abaruhagarariye ku Isi yose nabo bakomeje kwiyongera ku buryo ari ibintu byiza. Mu 2018 ari abadipolomate bari mu Rwanda n’abari hanze tuzakomeza gukorana kubw’u Rwanda, Afurika n’Isi muri rusange.”

U Rwanda rushyize imbere guharanira ubukungu budaheza no kugira umubano mwiza n’abaturanyi hamwe n’abafatanyabikorwa nk’inkingi mwikorezi y’iterambere rusange. Ibi bigendana no kugira uruhare muri gahunda mpuzamahanga zirimo; kurengera ibidukikije, kubungabunga amahoro no guteza imbere uburinganire.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakira abadipolomate baba mu Rwanda
Perezida Kagame yasangiye n'abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda
Perezida Kagame yavuze ko ikibazo cya mbere cyo kwitabwaho ari icy’abimukira b’Abanyafurika muri Libya
Perezida Kagame ageza ijambo ku badipolomate bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda
Abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza