Perezida Kagame yavuze ku bikwiye kwitabwaho mu iterambere rirambye ry’umugore

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 5 Kamena 2018 saa 02:41
Yasuwe :
1 0

Perezida Kagame yavuze ko nubwo abantu bamaze gusobanukirwa inyungu zo guha abagore uburenganzira bwabo, hakiri byinshi byo gukora mu kubitaho no kubaha icyubahiro bakwiye kugira ngo batange umusaruro ungana n’uw’abagabo muri sosiyete.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro Inama ya 12 Ngarukamwaka y’u Burayi yiga ku Iterambere izwi nka "European Development Days", iri kubera mu Mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi.

Iyi nama iribanda ku kamaro k’abari n’abategarugori mu kugera ku Ntego z’Iterambere Rirambye, cyane cyane bahabwa amahirwe angana n’ay’abandi mu nzego zifata ibyemezo.

Perezida Kagame yashimangiye ko uburinganire buri ku isonga ya gahunda n’ibikorwa by’iterambere kandi byatanze umusaruro mwiza ku bihugu bikize n’ibikennye. Ku rundi ruhande yavuze ko hakiri urugendo rurerure mu buryo abagore n’abakobwa bafatwa, uburinganire no kubaha icyubahiro, kandi bituma umusaruro wabo ukomeza kuba muke.

Yatanze ingero eshatu z’aho usanga mu mirimo abagabo badafatwa kimwe n’abagore, aho usanga hari ubusumbane bushingiye ku miterere n’ubushobozi, bikagira n’ingaruka ku mushahara bahembwa ndetse no kuzamurwa mu ntera.

Perezida Kagame yakomoje no ku mirimo idahabwa agaciro abagore bamaramo amasaha menshi bashyira ku murongo ibijyanye n’imibereho, kwita ku bavandimwe barwaye, ku rugo, kurera abana n’ibindi usanga bigira ingaruka mu kazi bakora.

Yagize ati “Izi nshingano zigira ingaruka ku mikorere y’abagore ndetse zikaba n’igisobanuro cyo kuzamuka mu ntera vuba kw’abagabo.”

Ibi kandi binagira ingaruka ku bukungu kuko inyigo ya Banki y’Isi iheruka, yerekana ko ibihugu bihomba tiriyoni 160 z’amadolari mu bukungu bwabyo kubera icyuho hagati y’ibyinjizwa n’abagabo n’abagore.

Perezida Kagame yagarutse ku nzitizi y’umuco wo kwihanganira ihoza ku nkeke rishingiye ku gitsina ryabaye umutwaro uremereye ku burenganzira bw’abagore.

Yagize ati “Hashize igihe kinini sosiyete yarashyizeho imyumvire y’uko abagore bari munsi y’abagabo ko bashobora kuzamuka ku mpuhwe z’abagabo. Aya ni amahame adakwiye kongera kwihanganirwa, atari uko ari imyumvire itemewe ahubwo ari n’uko ari urugamba rwo guharanira uburinganire.”

Yakomeje avuga ko umukoro ukomeye kuri buri wese cyane cyane abayobozi, ari uguhindura imyumvire kandi ubukangurambaga bwa He for She cyangwa She Is We, bukaba imvugo igaragaza umuhate mu guharanira ko inzitizi zikibangamiye iterambere ry’umugore zivaho.

Perezida Kagame uri mu Bubiligi yavuze ku bikwiye kwitabwaho mu iterambere rirambye ry’umugore

Perezida Kagame yatanze urugero rw’uko u Rwanda rwashyizeho uburyo butuma abagore bakomeza guhabwa umushahara wabo wuzuye mu gihe cy’ibyumweru 12 bamara mu kiruhuko cyo kubyara.

Yagize ati “Ibi byose bishingiye ku nyungu uburinganire buduha muri sosiyete yacu. Bituma ntawumva ko hari icyo atakaje.”

Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi ndetse n’abakuru b’ibihugu batandukanye barimo Umwamikazi Mathilde w’u Bubiligi; Umwamikazi Letizia wa Espagne; Perezida Marie Louise Colero Preca wa Malta; Perezida Roch Marc Christian Kaboré wa Burkina Faso; Perezida George Manneh Weah wa Liberia; Minisitiri w’Intebe Erna Solberg wa Norvège, Umunyamabanga Wungirije wa Loni, Amina Mohammed na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burayi, Antonio Tajani.

Perezida Kagame yitabiriye itangizwa ry'Inama ya 12 Ngarukamwaka y’u Burayi yiga ku Iterambere izwi nka "European Development Days"
Perezida wa Liberia, George Manneh Weah, ari mu bakuru b'ibihugu bitabiriye iyi nama
Abanyarwanda n'inshuti zabo bagaragaje ibyishimo by'ikirenga mu kwakira Perezida Paul Kagame i Bruxelles mu Bubiligi

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza