Perezida Kagame yatoreye abadepite mu Bushinwa (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 Nzeri 2018 saa 11:32
Yasuwe :
0 0

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame batoreye mu Bushinwa abadepite bahatanira kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko mu matora yatangiye kuri iki Cyumweru, tariki ya 2 Nzeri 2018, ku Banyarwanda baba mu mahanga.

Perezida Kagame ari mu Mujyi wa Beijing aho yitabiriye Inama y’Ihuriro ku bufatanye bwa Afurika n’u Bushinwa yiswe ‘FOCAC2018’ iteganyijwe ku wa 3-4 Nzeri 2018.

Muri iki gitondo, Perezida Kagame na Madamu bazindukiye mu gikorwa cy’amatora kimwe n’abandi Banyarwanda baba hanze. Mu mahanga hari site z’itora 115.

Abatoreye ku biro bimwe na Perezida Kagame bagaragaje akanyamuneza ndetse banafata ifoto y’urwibutso.

Abanyarwanda baba muri Nouvelle-Zélande ni bo batoye mbere ahagana saa tatu z’igitondo (hari saa tanu z’ijoro ryo ku wa Gatandatu mu Rwanda).

Biteganyijwe ko ku wa 3 Nzeri 2018, ari bwo Abanyarwanda baba imbere mu gihugu bazindukira mu matora, azatangira ahagana saa moya z’igitondo.

Abanyarwanda bari ku ilisiti ntakuka y’abemerewe gutora Abadepite ni miliyoni 7.1, barimo abagera ku bihumbi 47 batorera muri diaspora, ubariyemo abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro hirya no hino.

Abanyarwanda baba mu Bushinwa bari bafite akanyamuneza nyuma yo gutorero ku biro bimwe na Perezida Kagame
Perezida Kagame yabanje gusuhuza Abanyarwanda baba mu Bushinwa, bamwakiranye ubwuzu
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye amatora y’Abadepite bari i Beijing mu Bushinwa
Perezida Kagame ashyirwaho ikimenyetso kigaragaza ko yatoye Abadepite
Perezida Kagame asobanurirwa uko itorwa rikorwa mbere yo guhitamo
Perezida Kagame yatoreye abadepite mu Bushinwa aho yitabiriye Inama y’Ihuriro ku bufatanye bwa Afurika n’u Bushinwa yiswe ‘FOCAC2018’
Abanyarwanda baba mu Bushinwa bazindukiye mu matora y'Abadepite
Abanyarwanda bujuje imyaka yo gutora baba mu mahanga bazindukiye mu matora y'Abadepite
Yari afite akanyamuneza nyuma yo gutora
Abitabiriye amatora ku biro Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame batoreyeho bafashe ifoto y'urwibutso

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza