Perezida Kagame yatembereje Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar muri Pariki y’Akagera (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 Mata 2019 saa 12:37
Yasuwe :
0 0

Perezida Kagame yatembereje muri Pariki y’Akagera Umuyobozi w’Ikirenga (Emir) wa Qatar, Igikomangoma Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda.

Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani yageze mu Rwanda ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru, yakirwa na Perezida Kagame ku Kibuga cy’Indege i Kanombe ndetse no mu musangiro wabereye muri Kigali Convention Centre.

Aba bayobozi bombi bakurikiranye kandi umuhango w’isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye ari mu ngeri enye arimo ajyanye n’imikoranire mu rwego rw’umuco, muri siporo, mu bukerarugendo n’ibikorwa by’ubucuruzi ndetse n’ibijyanye n’ingendo zo mu kirere.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rw’uyu muyobozi ari kumwe na Perezida Kagame, basuye Pariki y’Akagera irimo inyamaswa eshanu zikomeye kurusha izindi.

Pariki y’Igihugu y’Akagera igaragaramo ubwoko butanu bw’inyamaswa zikomeye zirimo Inkura, Intare, Imbogo, Inzovu n’Ingwe. Ingana na kilometero kare 1200.

Mu mafoto yashyizwe hanze n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, agaragaza Perezida Kagame ari kumwe na Emir wa Qatar muri Pariki y’Akagera bitwikiye imitaka dore ko haramutse imvura mu bice bitandukanye by’igihugu.

Ifoto imwe igaragaza ko babashije kubona inzovu, inyamaswa ifite ubushobozi bwo kwibuka ikintu cyayibayeho mu myaka myinshi.

Ubuyobozi bw’iyi pariki buherutse gutangaza ko mu 2018 yasuwe na ba mukerarugendo 44,000, icya kabiri cyabo ari abanyarwanda.

Perezida Kagame ari kumwe na Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani bageze muri Pariki y'Akagera
Perezida Kagame ari kumwe na Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani muri Pariki y'Akagera mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere
Perezida Kagame arimo kwerekana igishushanyo cya Pariki y'Akagera
Imparage ni zimwe mu nyamaswa zo muri Pariki y'Akagera
Inzovu ni inyamaswa ikurura ba mukerarugendo benshi muri Pariki y'Akagera
Pariki y'Akagera ni imwe mu zikomeye muri Afurika kubera ubwoko bw’inyamaswa zikomeye zirimo Inkura, Intare, Imbogo, Inzovu n’Ingwe ziyigaragaramo

Inkuru wasoma: Sura Pariki y’Akagera umenye ibitangaje ku Nkura, Isatura, Inzovu Mutware n’izindi (Amafoto)


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza