Perezida Kagame yatashye umudugudu w’icyitegererezo wa Karama

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 3 Nyakanga 2019 saa 12:06
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Nyakanga 2019 yatashye umugudugu w’icyitegererezo wa Karama, uherereye mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge.

Uyu mudugudu ugiye gutuzwamo imiryango 240 yari ituye mu manegeka mu murenge wa Kigali ku musozi wa Mont Kigali.

Muri Werurwe umwaka ushize nibwo Umujyi wa Kigali ufatanyije n’izindi nzego bakoze igenzura, basanga ingo 13 670 zituye mu manegeka cyane cyane ku misozi ya Jali, Kigali na Rebero.

Ingo zituye kuri Mont Kigali nizo zagaragaje kuba mu manegeka akabije ku kigero cya 55.4 %.

Hahise hafatwa umwanzuro wo kwimura izo ngo zituye mu manegeka akabije kandi zitishoboye, zikimurirwa mu mugudugu wa Karama ufite ubuso bwa hegitari 39.

Hemejwe kandi ko ahatuye ingo zimwe zo muri Gatsata, Mpazi na Gashyekero munsi y’umusozi wa Rebero hatungaywa neza ku buryo bakomeza kuhatura mu buryo budashyira mu kaga ubuzima bwabo.

Mu cyiciro cya mbere cy’umushinga wo kubaka umudugudu wa Karama, hubatswe inzu zifite ubushobozi bwo gutuza neza imiryango 240, ku kiguzi cya miliyari 8 Frw.

Uyu mudugudu ugizwe n’inyubako esheshatu (blocks). Inyubako eshatu za mbere harimo inzu 120, buri nzu ikaba ifite icyumba cyo kuraramo, uruganiriro, igikoni, ubwogero n’umusarani.

Inyubako ya kabiri nayo igizwe n’inzu 120 aho buri imwe irimo ibyumba bibiri byo kuraramo, uruganiriro, igikoni, ubwogero n’ubwiherero.

Uyu mudugudu urimo amazi n’umuriro, imihanda itunganyije, uburyo bwo gufata amazi, ubwo gutunganya imyanda n’ubusitani buteyemo imboga n’imbuto.

Hubatswe ishuri ry’ibyumba 24 zifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri 840. Rifite kandi ibiro by’ishuri, igikoni n’irerero.

Umudugudu wa Karama ufite n’ahazakorerwa ubworozi bw’inkoko hafite ubushobozi bwo kororerwa inkoko zisaga ibihumbi icyenda. Wubatswe ku bufatanye n’Ingabo z’igihugu nk’umusanzu wazo mu gihe hizihizwa imyaka 25 u Rwanda rubohowe.

Umwaka ushize igihugu cyahombye miliyari zibarirwa muri 204 kubera ibiza byanahitanye abantu 234, biganjemo abatuye mu manegeka abandi 268 barakomereka.

Uyu mudugudu ugizwe n’inyubako esheshatu zatujwemo abari mu manegeka batishoboye
Uyu mudugudu ugiye gutuzwamo imiryango 240 yari ituye mu manegeka mu murenge wa Kigali ku musozi wa Mont Kigali
Umuhanzi Senderi International Hit arimo gususurutsa abaturage bategereje Umukuru w'Igihugu
Abahanzi batandukanye barimo gufasha abaturage kwitegura kwakira Perezida Kagame
Akanyamuneza ni kose kuri aba baturage bagiye gutuzwa muri uyu mudugudu
Abayisilamu bakereye kwakira Perezida Kagame barabyina imbyino yabo ikundwa na benshi

Amafoto: Niyonzima Moise


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza