Perezida Kagame yatashye umudugudu w’icyitegererezo muri Ndiza watujwemo abakuwe mu manegeka

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 4 Nyakanga 2018 saa 12:39
Yasuwe :
3 0

Perezida Kagame kuri uyu wa 4 Nyakanga 2018, yatashye ku mugaragaro Umudugudu w’Icyitegererezo wa Horezo mu Murenge wa Rongi, Akarere ka Muhanga, ukaba waratujwemo imiryango ijana yo mu Mirenge ya Rongi na Nyabinoni yari ituye mu manegeka.

Umukuru w’Igihugu na Madamu Jeannette Kagame bizihirije umunsi mukuru wo kwibohora muri Karere ka Muhanga, ahubatse uwo mudugudu wuzuye utwaye miliyari 21 z’amafaranga y’u Rwanda.

Uyu mudugudu wubatswe ku buso bwa hegitari 56 muri gahunda ya Leta yo guhangana n’ibiza bikomeje kwibasira ibice bitandukanye by’igihugu no gukumira ko byakongera gutwara ubuzima bw’abaturage kubera imiturire itaboneye.

Umudugudu wa Horezo wubatse mu buryo buzwi nka ’Four in One’, aho inzu imwe iba irimo ibice bine buri muryango ugahabwa kimwe, uri mu birometero 50 uturutse mu mujyi wa Muhanga.

Buri muryango wimuriwe muri uyu mudugudu wahawe inka, Biogaz n’igitanda kizajya kiba intebe ku manywa nijoro kikaba uburiri.

Mu rwego rwo kurwanya imirire mibi, buri muryango wubakiwe akarima k’igikoni uzajya usoromamo imboga.

Uyu mudugudu ufite ibibuga by’imikino itandukanye nk’umupira w’amaguru, Volleyball na Basketball, iminara y’itumanaho rya telefoni na Internet, imirindankuba.

Hari kandi ibiraro by’amatungo magufi nk’ihene n’inkoko, ibiraro by’inka, amashuri guhera ku y’incuke, abanza n’ay’isumbuye.

Urwunge rw’amashuri rwa Horezo rwubatse muri uyu mudugudu rufite ubushobozi bwo kwakira abana 720.

Abaturage bo muri uyu mudugudu bavuga ko abana bigaga mu mashuri abanza bakoraga urugendo rwa Kilometero eshatu, mu gihe abiga mu mashuri yisumbuye bakoraga urugendo rwa kilometero umunani. Ibi byatumaga nk’iyo imvura yabaga yaguye ntawajyaga kwiga.

Iri shuri ryubatse mu buryo bugezweho kandi rifite icyumba cy’ikoranabuhanga, Laboratwari, amashanyarazi n’ibindi. Uyu mudugudu kandi ufite urugo mbonezamikurire y’abana bato, aho ababyeyi bazajya bigishirizwa gutegura indyo yuzuye no kwita ku bana hagamijwe guhangana n’igwingira ry’abana.

Ibi bizatuma abana bo muri uyu mudugudu n’indi iwegerereye bazajya bategurwa bakiri bato bahabwe ubumenyi. Uru rugo ruzajya rwakira abana bakiri mu nda ya nyina kugeza ku myaka 6 bagiye gutangira amashuri abanza. Ufite kandi ivuriro n’ibigega by’amazi.

Wubatsemo inzu mberabyombi y’imyidagaduro n’inama zitandukanye n’ibibuga by’indege nto za kajugujugu bibiri. Mu miryango ijana yawutujwemo, igera kuri 18 yari isanzwe ihatuye ariko mu nzu zidafashije.

Buri nzu ifite umurasire wa Mobisol n’amashanyarazi asanzwe. Ibi byakozwe kugira ngo umuturage utabasha kugura amashanyarazi akoreshe ayaturuka ku mirasire y’izuba. Abaturage kandi bazajya bahabwa serivisi za leta ku rubuga Irembo bari muri uyu mudugudu, ni mu gihe byabasaba gukora ibirometero 16 ngo babone umukozi w’Irembo.

Perezida Kagame yavuze ko nyuma yo guha abaturage ibi bikorwa remezo by’inzu, amazi, ubuhinzi n’ubworozi, imihanda n’ibindi, igisigaye ni ukubikomeza no kubirinda mu bufatanye hagati y’abaturage ubwabo, ingabo ndetse n’ubw’abaturage n’ingabo muri rusange.

Yagize ati “Ikindi bivuze ni uko ibyo twubaka ntabwo dushobora kubyubaka uyu munsi ngo nyuma y’umwaka umwe dusange bitakiriho, byarasenyutse, ntabwo twifuza ko byasenyuka kandi byasenyuka muri he, turi he ari nako twubaka ibindi.”

Umukuru w’Igihugu yashimangiye ko iyo leta ihaye abaturage ibikorwa remezo biba bisobanuye ko ibahaye intangiriro y’aho bahera bakomeza kwiyubaka.

Yagize ati “Ntabwo intambwe yindi iterwa tujya imbere, iteka igomba kubaho ari uko leta yagombye kongera guha inka uwo yayihaye ubushije, imuhingire umurima yamuhingiye ubushize, oya, icyo bivuze leta mu bikorwa by’ubufatanye yaguhaye aho uhera ngo nawe wiyubake.”

Umwe mu baturage batujwe mu mudugudu wa Horezo, Musabyimana Antonia, ufite abana bane, yashimye ubuyobozi burangajwe imbere na Perezida Kagame kuba bwaramukuye mu manegeka bukamutuza ahantu hafite ubuzima n’imibereho myiza.

Yagize ati “Nari ntuye ahantu mu manegeka ahantu habi cyane, amazi akajya aza akantwara. Munsi y’urugo ntihari iwanjye, inyuma y’urugo ntihari iwanjye. Muri ubwo buzima imvura ikagwa abana baba bagiye ku ishuri nkahangayika nkajya kubatega, umuvu ukabakubita hari n’akaguye mu mazi inkangu yagakubise kavuye kwiga kaza mu mvura.”

Yashimye ko yahawe inka, akarima k’igikoni, inzu nziza yo kubamo irimo intebe n’aho kurara heza, abana be bakegerezwa amashuri, amazi meza, amashanyarazi n’ibindi.

Akarere ka Muhanga gatuwe n’abaturage 318,965 babarizwa mu ngo 69,809, muri zo 8% zituye mu manegeka.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame batashye umudugudu w’icyitegererezo wa Horezo uherereye muri Ndiza mu Karere ka Muhanga
Perezida Kagame yasuye irerero riri mu Mudugudu wa Horezo
Imbaga y'abaturage yari yaje kwakira Perezida Kagame
Perezida Kagame aramutsa abaturage bo mu Ndiza mu Karere Ka Muhanga
Perezida Kagame aramutsa abaturage bo mu Ndiza mu Karere Ka Muhanga
Umudugudu wa Horezo watashywe ku munsi mukuru wo kwibohora
Inzu zashyizwemo n'mashanyarazi aturuka ku zuba
Inzu zubakiwe bari batuye mu manegeka
Intebe ziri mu nzu zo mu Mudugudu wa Horezo
Abana bari mu irerero bafite ibikoresho by'imyidagaduro na siporo
Amashuri yubatswe ni amagorofa
Umudugudu ufite ibibuga bya siporo

Kanda hano urebe andi mafoto menshi

Amafoto: Moses Niyonzima


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza